Gukina Filime byamugize udasanzwe

Mutoni Assia ni umwe mu bakinnyi ba filime bamaze kwigarurira imitima ya benshi mu bakunzi ba cimena nyarwanda hirya no hino mu gihugu ndetse afite agahigo ko kuba ariwe mugore wegukanye ibihembo byinshi by’umukinnyi ukunzwe.

Assia atuyehe?

Assia bivugwa ko atuye mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Niboye aho atuye ku mpamvu z’akazi ke ka buri munsi.

Amafoto 10 agaragaza uburanga n’imiterere ya Assia Mutoni

Assia yatangiye gukina filime ryari?

Assia yatangiye umwuga wo gukina filime mu mwaka wa 2012, aho yatangiriye kuri filime yitwa Ibara yakozwe na Young.

Assia amaze gukina mu zihe filime?

Uyu mukobwa usa n’uwabigize umwuga amaze gukina mu mafilime arenga 20 harimo zimwe zagiye zikundwa ndetse n’izindi zitigeze zimenyekana bitewe n’impamvu zitandukanye z’abakoze izo filime aho twavuga nka filime zagiye zizamura izina rye cyane harimo nka Filime Intare y’ingore yakinnye yitwa Rosine,  filime Giramata yanamwitiriwe, Seburikoko, City Maid ndetse n’izindi nyinshi zitandukanye. Uretse kandi kuba ari umukinnyi umuntu ntiyanabura kuvuga ko ari n’umwe mu bashoramari muri filime nyarwanda (Producer) aho amaze gukora filime zigera muri 3.

Amafoto 10 agaragaza uburanga n’imiterere ya Assia Mutoni

Ese uretse gukina filime Assia akora iki?

Uyu mukobwa uretse gukina filime ni umwe mu bakobwa bakora umurimo wo kwamamaza mu bikorwa bitandukanye ndetse akaba ari n’umuyobozi ushinzwe amasoko (Marketing manager) muri Rainbow Hotel ndetse na Monaco cosmetic.

  Assia avuga iki ku mwuga wa sinema?

Aragira ati,“Umwuga wa sinema ni mwiza kuko iyo ugiyemo uzi icyo ushaka biragufasha ikindi bigufasha kugira inshuti nyinshi ukamenya no kubana nazo.” 

Assia umaze kwegukana ibihembo byinshi by’umukinnyi wa filime ukunzwe muri RMA

Assia n’iki asaba abakunzi ba filime?  

“Icyo nsaba abakunzi ni ukugumya kudushyigikira muri uru rugendo rwo kubaka sinema y’u Rwanda,bakadushyigikira. Rero burya iyo bakunze ibyo dukora ntibumve ko badukeneyemo ibirenze ubushobozi cyangwa ngo usange barangisha abandi ibyo dukora babaca intege, ahubwo nkabasaba ko ari bo bafata iya mbere mu guharanira ko twubaka uyu mwuga batugira inama ndetse bakanaduha ibitekerezo aho babona bitagenda neza numva twagerana kuri byinshi nk’abanyarwanda bakunda igihugu cyacu.”

Amafoto 10 agaragaza uburanga n’imiterere ya Assia MutoniAmafoto 10 agaragaza uburanga n’imiterere ya Assia MutoniAmafoto 10 agaragaza uburanga n’imiterere ya Assia Mutoni

TUGANE WIGE KURIRIMBA NO GUCURANGA

Shabani Chris-Celebzmagazine.com

BANA NATWE TUGUSUSURUTSE UMENYE 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *