Gufata igitsina cyawe ukajya uzamura umanura, ubu ni uburyo bwiza unyazamo umugore

Kunyaza umugore mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina ni ijambo benshi bakunze kuvuga ariko bataz iyo biva niyo bigana ariko ku mugabo ufite umugore izi nyigisho tugiye kumuha ziramufasha gusobanukirwa neza.

Ni ibyashyizwe hanze n’abashakashatsi ndetse n’impuguke mu bijyanye n’imibonano mpuzabitsina bavugako hari uburyo umugabo yanyaza umugore we bitamugoye.

Mu gihe unyaza urinda igitsina cyawe kugwa mbere y’uko umugore we arangiriza kuko bifasha kumenya nawe ukuntu ari bugenzure umuvuduko we ndetse akaza no kumenya niba agiye kurangiza mbere y’umugore bityo akaba yashaka uburyo aba akuyemo igitsina cye gahoro gahoro agasa n’ukorera inyuma mu rwego rwo kwirinda ko yahita arangiza vuba.

Mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina hajya habaho kunyara, kunyara biba k’uruhande rw’umugore cyangwa umukobwa igihe asohora amavangingo ashyushye aturutse mu myanya myibarukiro ye bitewe n’uburyohe budasanzwe aba atewe n’uwo barigukorana imibonano mpuzabitsina, ibi umugabo akaba abigiramo uruhare rukomeye ndetse abagabo bakaba bagomba kumenya neza uburyo bakwitwara muri iki gikorwa n’icyo bakora kugirango abagore babo bazane aya mavangingo.

Byumvikane rero ko kunyara mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina bitandukanye no kunyara inkari zisanzwe ko ahubwo ari uburyohe buba bwinshi umugore aba ahawe n’umugabo bugatuma umukobwa cyangwa umugore asohora amavangingo bikanatuma ububobere mu gitsina cye burushaho kwiyongera.

Ese bikorwa bite ?

Inzobere y’ umudogiteri Moussa Guiro avuga ko kunyara kugira ngo bibeho, bigomba gutegurwa mbere yo gukora imibonano mpuzabitsina ndetse no mu gihe muri kuyikora, uko bitegurwa rero nuko mbere y’uko mutangira gukora imibonano mpuzabitsina, mugomba kubanza mukabitekerezaho, mukabyishimira, ukishimira uwo mugiye kuyikorana kandi uyu mu dogiteri abuza ko abagabo bahita bafata igitsina cyabo ngo bahite bagishyira mu cy’abagore, ko ahubwo hagomba kubanza umwe agakora k’uwundi buhoro buhoro amushimashimaho gake gake ari nako ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina bugenda bwiyongera, mu gasomana bikageraho mutangira gukora imibonano mpuzabitsina.

Mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina, ntabwo umugabo yinjiza igitsina cye cyose mu cy’umugore ahubwo akigarukiriza ahagana hanze akajya agikoza kuri rugongo (clitoris) buhoro buhoro azamura akongera akamanura, icyo gikorwa uko gikomeza kugenda ni nako ububobere k’umugore bwiyongera bigatuma umugabo aryoherwa cyane, bityo n’umugore akarushaho kuryoherwa agatangira kurekura amavangingo ashyushye cyane aricyo cyiswe kunyara.

Umugabo kandi unyaza bikanga agomba gusaba umugore we kumufasha muri iki gikorwa akamufata kubice by’umubiri bitandukanye bifasha umugabo kumva uburyohe, urugero nko mwirugo,mugituza ndetse no mumugongo, ibi bice umugore agomba kubifatira umugabo we mugihe bari muri iki gikorwa kuko bifasha umugabo kunyaza neza.

Ni byiza rero ko umugabo amenya ndetse akaniga uburyo anyaza umugore we ibi bikajyana no kugenzura umuvuduko akoresha yakumva agiye kurangiza agakoresha uburyo aba aretse ho gato kugirango abashe gufasha umugore we baze kurangiriza rimwe.

Icyo mutakwibagirwa n’uko hari abagore barangiza batinze ndetse ko umugore ashobora kurangiza kabiri cyangwa gatatu kandi ashobora kuzana ayo mazi nyuma yo kurangiza bwa kabiri ni ngombwa rero ko umugabo yiga kurangiza atinze ndetse n’ufite ikibazo cyo kurangiza vuba akagisha inama ku mpuguke byaba ngombwa agasanga abaganga kugirango ahabwe ubufasha burambye.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *