Gratien (Seburikoko) ahawe umwanya muri Goverinoma yakizwa n’amaguru

Niyitegeka Gratien ni umwe mu bakinnyi ba film bakunzwe cyane mu Rwanda, mu kiganiro kirambuye yagiranye na celebzmagazine.com yadutangarije byinshi ariko ngo burya akazi ko kuyobora ntabwo yagakunda kubera ko akunda gukora yisanzuye atagendera ku mategeko

Related image

Tumubajije uko yabyakira ahawe umwanya muri goverinoma.
Ati“Njyewe nta gahunda yo kujya muri goverinoma mfite kuko kuyobora s’ibintu byanjye, ibintu byanjye ni umunwa ni enterntainment unjyanye muri goverinoma hari ibyo waba upfukiranye ntabasha gukora, kwicara hamweee.. nkubahiriza amategekoo… ntago ari ibya Gratien.Njyewe Gratien ndiumuntu wa enterntainment ndi umuhanzi nkeneye kwicara ubwonko bukampa ibyo mpimba nkahimba nkajya muri studio nisanzuye, nkajya gukina Seburikoko nka kina nisanzuye, nkajya mu bukwe nkavuga amazina y’inka cyangwa nkaba Mc nisanzuye, nkayobora film nisanzuye, Goverinoma hari ibindi yaka umuntu ubona ko umuhanzi bitari ibye. Mbo bashobora kuwumpa uwo mwanya ariko si umwanya nakubwira ko naba nishimiye kujyamo”

Image result for NIYITEGEKA Gratien
Gratien mu magambo ye asubiza celebzmagazine.com akomeza avuga ko we atari wa mu star wifungirana mu nzu ko ibyo akora bimusaba guhura n’abantu ko ndetse ahumbwo byamushimisha nko kugenda mu modoka akumva abantu bamuganiraho ko byamufasha kubona ibyo ahanga.

Seburikoko kandi ngo aramutse ahuye na Perezida wa Repubulika yamushimira aho agejeje u Rwanda uko ruvugwa mu mahanga ndetse n’iterambere abanyarwanda tugezeho kuri we ngo ntakintu yamusaba kuko ibyinshi yarabikoze kuri we yumva ikingenzi yamushimira kubyo yakoze.

Image result for NIYITEGEKA Gratien
Nk’umukinnyi ukomeye wagaragaye asinyana amasezerano na company zitandukanye ntitwari kubura kumubaza amafaranga yinjiza byibura ku mwaka .“ Ntabwo ndakora iyo parcentage ngo mbihuze ariko se ku mwaka nibura utabaze ku kwezi ntago ndakora iyo parcentage cyereka byibura numbaza uyu urangira nkareba yuko nzahuza imibare bigacamo. Biterwa n’amezi hari ubwo nshobora kwinjiza aya salary gusa ubwo ndavuga nk’ukwa 3 ukwa 4 n’udu salary nkorera ku kwezi dusanzwe ariko wenda bigeze mu kwa 6 mu kwa 7 umuntu ashobora gusarura henshi haba hari ibitaramo haba hari ibiraka mu bukwe haba hari u kwamamaza hari ukwezi ushobora gukuramo ibihumbi Magana abiri hari uko ukuramo miliyoni hakaba uko ukuramo Magana inani wakora sondage wenda warangije no gusora ukaba wabona nk’ibihumbi Magana atanu”

Akomeza avuga ko ntabihe bikomeye yahuye nabyo ku buryo byatuma areka umwuga we usibye nyine amagambo y’abantu babwiraga iwabo ko atangiye kunanirana ariko ngo ibyo ntago yabyitagaho kuko byari bimutunze kandi bigafasha n’umuryango we. Yemeza ko rero ibyo aho ku muca intege ahubwo byamuteraga imbaraga zo gukomeza gukora cyane.

Image result for NIYITEGEKA Gratien
Gratien kandi we kuruhande rwe abona uko ibihe byagendaga bisimburana ariko yagendaga aterimbere kandi ngo kuva yatangira nta buhemu bukomeye yagize akorerwa wenda ngo habe hari nkuwa mubwiye nabi cyangwa ngo amwambure.

Tumubajije igihe azashakira umugore yatubwiye ko atarabimenya ariko ngo yifuza umugore ufite ikinyabupfura n’imico y’abanyarwandakazi y’ubahisha umuntu muri rusange . Yakomeje agira inama abana bafite impano ko icyambere ari kwiga no kwigana ko byabafasha cyane kugeza impano zabo aho bifuza.

REMERA Gaetan – Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *