Gorilla FC izamukanye na Rutsiro FC mu cyiciro cya mbere muri shampiyona y’u Rwanda (AMAFOTO)

Bigoranye ikipe ya Rutsiro FC yabashije kugera mu cyiciro cya mbere muri shampiyona y’u Rwanda itsinze Vision FC aho umukino wari warangiye ari ubusa ku busa bakiyambaza penalite kugira ngo babashe kwisobanura ku mpande zombi ku ruhande Rutsiro Fc ikinjiza mu izamu penalite 7 kuri 6 za Vision Fc, ni mugihe umukino wa Gorilla Fc yahuraga na Etoile de l’Est warangiye biyambaje nabo penalite 4-3 imikino yarangiye iminota 90’ nta kipe ibonye igtego ku mpande zombi.

Gorilla FC yatsinzwe umukino wa mbere, Rutsiro FC itangira ibyishimo mu  rugo (AMAFOTO) > Rwanda Magazine

Ni imikino yabereye umunsi umwe kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo ahabereye imikino ibiri ya 1/2 muri playoffs, Umukino watangiye kare mu masaha ya saa saba z’amanywa n’ikipe ibarizwa mu ntara y’Iburengerazuba ya Rutsiro Fc na Vision Fc ibarizwa mu mujyi wa Kigali umukino warangiye ari abusa ku busa bikarangira biyambaje penalite Rutsiro Fc yinjiza izayo 7 kuri 6 igahita ibona itike mu cyiciro cya mbere cya shampiyona y’u Rwanda umwaka 2020/2021 bidasubirwaho.

Imikino yose yakinywe yabaye mu muhezo nta mufana wemerewe kuwureba kubera icyorezo cya COVID-19 cyugarije Isi n’u Rwanda rurimo, uretse abanyamakuru bakora ibijyanye n’imikino n’abafite aho bahuriye na siporo muri rusange nibo bari bitabiriye iyi mikino.

Undi mukino ni uwabaye ku isaha ya saa cyenda n’igice z’amanywa (15h30’) n’ubundi kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo mu gushaka ikipe izamuka mu cyiciro cya mbere muri shampiyona y’u Rwanda ikipe ya Gorilla Fc igatsinda penalite 4-3 za Etoile de l’Est bityo bikayiha amahirwe yo kuzamuka mu cyiciro cya Mbere muri shampiyona y’u Rwanda umwaka wa 2020/2021.

Aya makipe uko ari Gorilla Fc na Rutsiro Fc azamutse mu cyiciro cya mbere muri shampiyona y’u Rwanda uyu mwaka w’imikino azamutse asimbura amakipe ya Heroes na Rwamagana zo zamaze ku manuka mu cyiciro cya kabiri.

Ni imikino yagaragayemo ishyaka rikomeye ku mpande zombi aho Etoile de l’Est yagiye ihusha uburyo bwinshi bukomeye bwari bwabazwe kuruhande rw’abakinnyi nka Niyonkuru Aboubacar na Iraguha Hadji, ariko imipira yombi ikurwamo n’umunyezamu Ntaribi Steven wa Gorilla Fc.

Kurundi ruhande umukinnyi Muzerwa Amini wakiniye Amavubi, akaba yarageze muri Etoile de l’Est avuye muri Tusker FC yo mu cyiciro cya mbere muri Kenya, yagiye agora cyane ba myugariro ba Gorilla FC.

Abatoza Bizimana Abdu Bekeni wa Etoile de l’Est ntiyabashije kuzamuka mu cyiciro cya Mbere muri shampiyona y’u Rwanda naho Lomami Marcel wa Gorilla FC mu byishimo byo kongera gutoza mu cyiciro cya Mbere muri shampiyona y’u Rwanda 2020/21.

Ikindi wamenya nuko Etoile de l’Est ibarizwa mu ntara y’Iburasirazuba imaze imyaka myinshi mu cyiciro cya Kabiri ishaka kuzamuka mu cyiciro cya mbere muri shampiyona mu Rwanda. Mu gihe Gorilla Fc yo imaze umwaka umwe gusa ishinzwe ibonye itike yo kuzakina icyiciro cya Mbere cya Shampiyona y’u Rwanda.

Undi mukino wa nyuma uzahuza aya makipe yabonye itike yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere azaba ari kuwa Gatandatu tariki ya 21 Ugushyingo 2020. Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda 2020/2021 byamaze kwanzurwa ko izatangira kuwa 4 Ukuboza 2020.

Gorilla FC yatsinzwe umukino wa mbere, Rutsiro FC itangira ibyishimo mu  rugo (AMAFOTO) > Rwanda MagazineGorilla FC yatsinzwe umukino wa mbere, Rutsiro FC itangira ibyishimo mu  rugo (AMAFOTO) > Rwanda Magazine

Chris

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *