Goma:Eben-Ezer na nyina Espérance bakize Ebola barataha

Abashinzwe ubuzima muri Congo hamwe n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima, mu gitondo cy’uyu wa Kabiri taliki 13 /8/2019  bagaragaje ko Eben-Ezer na nyina Espérance bakize Ebola i Goma.

Umugore n'umwana we bakize Ebola

Byari ibyishimo kuri we

Umugore n’umwana we, ni babiri mu bantu bane bafashwe na Ebola mu mujyi wa Goma, babiri bandi yarabahitanye.

Mu bo yahitanye harimo umugabo we, uyu yari abaye umuntu wa kabiri basanzemo Ebola mu mujyi wa Goma.

Eben-Ezer utaruzuza imyaka ibiri na nyina Espérance bamaze iminsi bavurirwa mu kigo cyagenewe kwita ku bafashwe n’abakekwaho iki cyorezo i Goma.

Ni inkuru nziza ku bakozi bo mu nzego z’ubuzima no ku baturage b’imijyi ya Goma na Gisenyi mu Rwanda ubu itakigenderanira nk’ibisanzwe kubera ubwoba bw’iki cyorezo.

Uyu munsi berekanywe mu kiganiro n’abanyamakuru i Goma nk’abantu bakize Ebola bakijijwe n’imiti iri mu igeragezwa. Bamwe bagaragaje ibyishimo byabo ku mbuga nkoranyambaga.

Dr Sabue Mulangu inzobere muri Ebola, yabwiye BBC ko aba bombi ubu bashobora gusubira mu miryango yabo kuko bakize neza.

Dr Mulangu avuga ko ku bantu 681 bakoreweho igeragezwa ry’iyi miti ya Ebola 60% bari kuyikira.

Impungenge z’uko iyi ndwara ishobora gukwirakwira zatumye urujya n’uruza hagati y’imijyi ya Goma na Gisenyi rugabanywa cyane n’abategetsi b’impande zombi kugeza ubu.

Eric Twahirwa

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *