Gitega niwo murwa mukuru mushya w’u Burundi; inzego za Leta zakoreraga i Bujumbura zigiye kwimuka.

Ku munsi w’ejo kuwa gatatu tariki 16 Mutarama 2019, inteko ishinga amategeko y’u Burundi yatowe icyemezo gihindura Gitega umurwa mukuru w’u Burundi ugasimbura Bujumbura wari usanzweho.

Umugi wa Gitega ubu niwo wongeye kuba umurwa mukuru wa Bujumbura

Umurwa mukuru mushya w’u Burundi ni Gitega.

Iki cyemezo cyatangiye kugira ingaruka ku bigo n’inzego zitandukanye bya leta byakoreraga i Bujumbura, kuko bisabwa kwimuka bitarenze imyaka 3. Kuva ku munsi w’ejo kuwa gatanu, inteko ishinga amategeko (umutwe wa Sena), niyo irabimburira izindi nzego mu kwimukira mu murwa mukuru Gitega.

Muri 2007, Perezida Nkurunziza yari yijeje Abarundi ko Gitega izongera kuba umurwa mukuru nk’uko byahoze kera, icyo gihe yavuze ko Gitega ari umujyi uri rwagati mu gihugu kurenza Bujumburu yari isanzwe ari umurwa mukuru.

Uyu mukuru w’u Burundi washyize umukono kuri iki cyemezo, yavuze ko Gitega yagizwe umurwa mukuru wa politiki, naho Bujumbura ikazakomeza kwitwa umurwa mukuru, ariko w’ubucuruzi.

Gitega niwo mujyi munini ubarizwa mu ntara ya Gitega.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *