Gitefano wo mu Runana ni muntu ki?

Gitefano amaze kwamamara mu ikinamico Urunana, ni umwe mu bakinnyi bakunze kugaruka cyane mu mitwe ya benshi iyo hagize uhingutsa iby’iyi kinamico ikundwa n’ingeri zitandukanye z’ababasha kumva Ikinyarwanda.

Ubusanzwe yitwa Habakubaho Hyacinthe, ni umugabo w’imyaka 49 wavukiye i Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo. Afite abana batanu, umukuru afite imyaka 22 naho umuto afite itandatu.

Amashuri abanza yayize ahitwa ku Kivumu i Musambira mu Karere ka Kamonyi aho ababyeyi bimukiye ubwo yari akiri muto; ayisumbuye ayiga muri Ecole Technique de Save ayasoreza mu Urwunge rw’Amashuri Ndangaburezi ruherereye mu Ruhango.

Uko yinjiye mu mwuga wo gukina ikinamico.Ati”Natangiye gukina ikinamico ndi umwana muto niga mu mashuri abanza mu mwaka 1983 ngakina nigana abakobwa ku buryo benshi bari bazi ko ndi umukobwa ariko abantu bakabinkundira. Twe ibyo bihe ntabitaga ko hakina abagore cyangwa abagabo byose twarabikinaga.”

Ibyo gukina kinyamwuga byaje bite? Ati”Nakuze nkunda kumva ikinamico  kuri Radio Rwanda nibuka ndi ku ishuri rimwe ntangira kwigaragaza..,naje kugira amahirwe mu mwaka 1994 mpabwa imirimo kuri radio Rwanda nuko mpabwa urubuga mu gukina ikinamico  ntangira kwigaragaza.”

Habakubaho  yemeza ko Sebanani ari we mukinnyi afatiraho urugero ndetse mu nzozi ze yifuzaga ko bazahurira mu mukino gusa ababazwa nuko atabigezeho kuko uyu afata nk’ikitegererezo yishwe muri Genocide yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Ati”Nakundaga uko akina ariko nkumva ntagera ku rwego rwe.’

Ubu ni umutekinisiye mu Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA, akabikomatanya no gukina amakinamico mu Urunana, Umurage ndetse no mu Indamutsa.

Akina mu Urunana ari umugabo w’umunyamafuti w’umufundi ukunda gutoteza umugore we Nyiramariza rimwe na rimwe ndetse akanamuca inyuma.

Yumvikana no mu zindi kinamico nk’Umurage yitwa Dr. Nzungu.

Uko yinjiye mu Runana.Ngo yakoze ibizamini binyuranye akina ari umusaza,umukecuru,umwana no kwigana amatungo aratsinda.

Agitangira gukina Urunana ngo yaratotejwe ndetse umuryango we ukamubuza gukina hakaba n’igihe ashwana n’umugore we akagerageza kumusobanurira azakubyumva.

Hari ibyamubayeho adateze kuzibagirwa.Ati”Hari igihe nigeze njya gutabara mugenzi wanjye i Nyamirambo mpura n’ishyano, icyo gihe ibyo gushyingura abagore babishyize ku ruhande bashaka kunkubitira ku irimbi bampora umukino nakinnye nteranya abagore ndangije ndahunga.”

Avuga ko abantu bamwumva mu buryo bwinshi. Ngo hari ab’abagabo bavuga ko yitwaye bya kigabo hakaba n’abandi bavuga bati ‘ariya mafuti ukina bite byawe?’. Bose arabareka ngo kuko aba azi icyo agamije iyo akina.

Yasoje ikiganiro yemeza ko Bushombe na Thadeo baza ku isonga mu bo bakinana

Abdou Bronze

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *