Gisagara:Musha- Barasabwa kubungabunga ibikorwa remezo birimo imihanda

Abaturage  bo mu karere ka Gisagara barasabwa kubungabunga ibikorwa remezo birimo imihanda mu rwego rwo kwihutisha iterambere , ni nyuma yo gutunganya  umuhanda ureshya na kilometero eshanu km5  mu muganda  usoza ukwezi kwa Kamena wahuje ubuyobozi bw’akarere n’abagize komisiyo y’imiyoborere myiza  mu nama njyanama y’akarere ka Gisagara  ndetse n’abaturage  bo mu tugali twa Bukinanyana,Gatovu ,Kimana ndetse n’umurenge wa Gikonko wari warangiritse .

Nyuma yo gukora uyu muhanda abaturage bavuga ko bazawufata neza kuko ubafitiye akamaro nko guhahirana hagati y’utugali uyu muhanda ukoraho ndetse n’umurenge bihana imbibi ndetse no kubasha kugeza imyaka bejeje ku ma soko cyane ko uyu muhanda wara warangiritse bigatuma nta kinyabiziga kibasha kuhaca ngo kibe cya kwifashishwa mu kugeza imyaka ku ma soko .

Aba baturage kandi bavuga ko uyu muhanda uzababera inzira y’iterambere kuko uzabafasha mu nzira z’ubucuruzi mu gihe ngo bitari bikimeze neza kuko batabonaga  aho banyura  .

Umuyobozi w’akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jerome yasabye abaturage gufata neza umuhanda wa tunganyijwe .yagize ati “ muzi neza ko ibikorwa remezo bigira uruhare mu kwihutisha iterambere ,musabwe rero kuzakomereza ku byagezweho mu kabifata neza mukabibyaza umusaruro ubajyeza ku bukungu”

Abaturage n’abayobozi mu muganda

Nyuma y’umuganda umuyobozi w’akarere ka  Gisagara yatanze inka ku miryango 4  muri gahunda ya girinka 

 

Aline Nyampinga .Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *