Gisagara:Kurinda no kurengera umwana babigize ihame

Ni inama yahuje abayobozi,abakozi,inzego z’umutekano n’abafatanyabikorwa b’akarere ka Gisagara  barimo Hope and Homes for Children ndetse na Royals of Hope. Inama igamije kureba ibibazo   bibangamiye abana ndetse n’uburyo byakemurwa bikanakumirwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Gasengayire Clemence hagati uhagaze

Abitabiriye inama bibukijwe ko umwana ari uw’umuryango ko akwiye kwitabwaho na buri wese harebwa ikintu icyo aricyo cyose cyatuma uburenganzirabwe bwubahirizwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Gasengayire Clemence yasabye abayobozi mu nzego zose ndetse n’Abanyarwanda muri rusange gukora icyo aricyo cyose cyatuma hakumirwa igishobora kubangamira no guhutaza uburenganzira bw’umwana .

Ibibazo byugarije abana mu karere ka Gisagara harimo: Abana baterwa inda bataragira imyaka y’ubukure ndetse n’abana bava mu miryango bakomokamo bakajya mu buzererezi.

Mu ngamba zafashwe harimo:kubakira ubushobozi abana batewe inda bataragira imyaka y’ubukure , kwegera imiryango harebwa uko uburenganzira bw’abana bwubuhirizwa cyane cyane abana bafite ubumuga ,gukumira icyahungabanya uburenganzira bw’umwana binyuze mu guhanahana amakuru hagati y’inzego zose ndetse n’abafatanyabikorwa ndetse no guha ubutabera umwana wahohotewe mu buryo ubwo aribwo bwose .

Aline Nyampinga




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *