Gisagara:Kaminuza Gatorika y’u Rwanda ishami rya Save hamuritswe ibitabo 3

Mu gihe guverinema y’u Rwanda ishyize imbere guteza imbere ubukungu bushingiye ku bumenyi bwabenegihugu ,abanditsi b’ibitabo by’inkuru zabana n’abandika inkuru z’abakuru ,Kaminuza y’u Rwanda n’amashuri makuru barashishikariza abantu gusoma ibitabo kuko bibumbatiye ubumenyi kandi bikaba biboneka.Babisabwe ubwo muri kaminuza Gatorika y’u Rwanda ishami rya Save hamurikwaga ibitabo 3 .

Hifashishijwe ikoranabuhanga rya zoom umwarimu akaba n’umushakashatsi muri kaminuza Gaturika y’u Rwanda ishami rya Save Ntawigenera Narcisse yamuritse ibitabo 2 kimwe yise “Twubake umuryango uhamye ikindi akita Cyusa na Munyana .”

Ibi bitabo byombi asobanura icyamuteye kubyandika ,akavuga ko yabitewe n’uko agomba gutanga umusanzu we yubaka igihugu abinyujije mu kwandika ibitabo.

Umuyobozi mukuru wa kaminuza Gatorika y’u Rwanda ,Msgr Gahizi Jean Marie Vianney ,avuga ko gusoma harimo ubumenyi bityo ko buri wese akwiye kubigira umuco.

Ati”dushishikariza abarimu gukora ubushakashatsi bandika ibitabo bikubiyemo ubutumwa bushobora gufasha abantu gusobanukirwa no kuvoma ubumenyi”.

Mu bitabo byamuritswe harimo ikivuga ku buzima bw’imyororokere ku rubyiruko ,ikivuga ku bujyanama n’ubufasha mu gukumira no gukemura amakimbirane mu ngo no mu miryango byanditswe na Ntawigenera Narcisse ndetse n’icyanditswe na Mugenzi Frederic umwarimu w’umwuga yise Umusoro wacu 1 gikubiyemo ubutumwa bukundisha abana gusora .

Ibitabo byamuritswe (Photo).

Abanditsi Ntawigenera Narcisse (wambaye ikoti) na Mugenzi Frederic (Photo)

Nyampinga Aline

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *