Gisagara:Abatuye umudugudu w’icyitegererezo Kaburanjwiri,basabwe kuticara ngo bumve ko bajyezeyo

Rwabuhihi Rose  ushinzwe gukurikirana ihame  ry’uburinganire n’ubuzuzanye yabwiye abatuye mu mudugudu w’icyitegererezo wa Kaburanjwiri mu karere ka Gisagara kongera imbaraga mu mikorere bagamije kwihutisha iterambere aho kumva ko bajyezeyo ngo baterere agate mu ryinyo .

Rose Rwabuhihi aganira n’abaturage bo mu mudugudu wa Kaburanjwiri mu murenge wa Kansi akagari  k’Umunini  mu karere ka Giasagara  

Yabibabwiye ubwo yasuraga uyu mudugudu w’ikitegererezo mu karere ka Gisagara  ndetse no mu Rwanda hose ari kumwe na guverineri w’intara y’Amajyepfo CG Gasana . Yababwiye ko kuba umudugudu wabo ari icyitegererezo bikwiye kubabera ishema ribatera imbaraga mu mikorere baharanira guhora ku isonga.

Ati” Turashaka ko muhora ku isonga umudugudu wanyu ugahora ari icyitegererezo mu bikorwa binyuranye ku buryo ubutaha tuzaza dusanga etage (umuturirwa ) muri uyu mudugudu .”

Abaturage bo mu mudugu wa Kaburanjwiri 

 Abaturage na bo bemeza ko  guhora ku isonga bishoboka bashingiye ku byo bagezeho kuko ngo ahari ubufatanye byose birashoboka .

 

Aline Nyampinga

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *