Gisagara:Bamwe mu rubyiruko bagiraga ipfunwe mu gusaba serivise z’ubuzima bashyiriweho uburyo bwihariye

Mu rwego rwo gufasha urubyiruko gusobanukirwa n’ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere no kurwanya inda ziterwa abangavu no gufasha urubyiruko kumenya uko ruhagaze rupimwa indwara zitandukanye zirimo na SIDA , mu karere ka Gisagara ku kigo cy’urubyiruko Yego center hatangijwe  gahunda y’ubuzima izajyajya ifasha urubyiruko rwo muri aka karere.

Urubyiruko rwatinyaga kujya kwaka Serivise z’ubuzima kubwo kutisanzura, ruvuga ko iyi gahunda izarufasha kwisanga no kugira amakuru ahagije ku buzima bw’imyororokere kuko ruzajya ruba ruri kumwe ari urubyiruko gusa .

Agateretswenimana Marie Aice  usanzwe yiga umwuga w’ubudozi mu kigo cy’urubyiruko Yego Center ati” sinumvaga  ko ari ngombwa ko najya kwa muganga igihe hari amakuru ajyanye n’ubuzima bw’imyororokere ntasobanukiwe nabazaga bagenzi bange rimwe na rimwe bakanambwira ibitaribyo,ariko ubu ngiye kujya mbaza muganga baduhaye kutwitaho njyane amakuru y’impano ibintu mbona ko bije bikenewe cyane ”.

Iradukunda Jimmy nawe ni urubyiruko yishimiye gahunda y’ubuzima yashyizwe mu kigo cy’urubyiruko Yego Center ati “ngewe nangaga kujya kwa muganga ngo ngiye kwipimisha Sida ntinya kuhahurira n’abantu bakuru ngo batanyibazaho ariko ubu ngiye kujya nipimisha indwara yose nta soni binteye mbashe kubungabunga ubuzima bwange”.

Bakundukize Elisee umuhuzabikorwa  w’ikigo cy’urubyiruko cya Yego Center avuga ko iyi serivisi yaje izafasha urubyiruko kubijyanye n’ubuzima kandi ko babyitezeho umusaruro kuko amakuru yose ajyanye n’ubuzima bw’imyororokere urubyiruko ruzajya ruyahabwa .

Umuyobozi w’akarere ka Gisagara ,Rutaburingoga Jerome  avuga ko iki kigo cyari gikenewe kuko iki kigo gisanzwe gitanga serivisi zitandukanye zifasha urubyiruko bityo ko kuzitabira n’iyi gahunda y’ubuzima bizoroha kubyitabira”ati twabonye urubyiruko rutwara inda tubona bishobora guterwa n’ubumenyi buke ku buzima bw’imyororokere bityo dushyira umuganga muri kigo n’ubundi gisanzwe gihuriramo urubyiruko twumva bizatanga umusaruro kuko bazajya bisanzura bakabaza ibyo badasobanukiwe ku buzima bw’imyororokere ndetse bakanipimisha indwara zitandukanye bakamenya uko ubuzima bwabo buhagaze kuko urubyiruko rwacu nizo mbaraga z’igihugu bityo rugomba kubungwabungwa”.

Ikigo cy’urubyiruko Yego Center  cyafunguye imiryango mu mwaka wa 2016 kikaba gisanzwe gifasha urubyiruko mu bikorwa byo kwiteza imbere kwiga imyuga itandukanye irimo kudoda gukora inkweto ,kuboha ibikapu kuri ubu hakaba hiyongereyeho serivisi y’ubuzima.

Ikigo cy’urubyiruko Yego Center. 

Bakundukize Elisee, Umuhuzabikorwa w’ikigo cy’urubyiruko Yego Center

Umuyobozi w’akarere ka Gisagara n’umuganga uzajya afasha urubyiruko muri service z’ubuzima.

Aline Nyampinga

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *