Gisagara: Urubyiruko rwiyemeje gushyira imbere ubunyarwanda burwanya amacakubiri 

Urubyiruko rwo mu karere  ka Gisagara rwasabwe kurangwa no gushyira hamwe rushyira imbere ubunyarwanda nk’umusanzu wa rwo wo kubaka igihugu . Rwabisabwe n’uwahoze ari minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka ubwo yabagezagaho ikiganiro kuri gahunda ya ndi Umunyarwanda .

Urubyiruko ruvuga ko rufite inshingano yo gukunda igihugu no kugihesha isura nziza kuko ari rwo maboko yacyo . ruvuga ko ruzakora icyo aricyo cyose cyatuma u Rwanda rugera aheza .

Gushyira hamwe,  gukunda igihugu bakagihoza ku mutima ni byo urubyiruko rwo mu karere ka Gisagara rwiyemeje nyuma yo kugezwaho ikiganiro kuri gahuinda ya ndi Umunyarwanda .

Francis Kaboneka yasabye uru rubyiruko gushyira imbere ubufatanye bagamije kwiyubakira igihugu yagize ati”dukeneye urubyiruko ruharanira ubumwe rukanga ikibi rugamije kwiyubakira igihugu “.

Iki kiganiro kuri gahunda ya ndi Umunyarwanda cyabereye mu karere ka Gisagara umurenge wa Ndora kitabiriwe n’urubyiruko 237 .

Urubyiruko ruhabwa ikiganiro kuri gahunda ya ndi umunyarwanda .

Photo

 

Honorable Francis Kaboneka  aganira n’urubyiruko

 

Aline Nyampinga-Celebzmagazine

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *