Gisa cy’Inganzo na Momo bavuye muri Gereza bahuriye mu ndirimbo nshya 

Abahanzi Gisa cy’Inganzo na Momo baheruka kuva muri gereza basa n’abakurikiranye,bahuriye mu ndirimbo nshya iribujye ahagaragara vuba  ngo yibutsa abatuye isi ko nyuma y’ibihe bibi ubuzima bukomeza.

Umuhanzikazi Momo yatawe muri yombi akekwaho gucuruza umwana w'umukobwa

Mbabazi Maureen wamamaye mu muziki nka Momo wari umaze igihe afungiwe muri gereza ya Muhanga ashinjwa gucuruza abantu,yatangaje ko mu Buroko atirengagije umuziki ngo igihe kinini yabaga ari mu nganzo.Yararitse abakunzi be indirimbo nshya ahuriyemo n’umuhanzi Gisa cy’inganzo nawe uheruka gufungurwa muri gereza nkuru ya Mageragere azira gukoresha ibiyobyabwenge.

Momo yemeza ko ari indirimbo ifite ubudasa yanakomoje kubutumwa buyirimo.Ati”Iyo ndirimbo igaruka ku buzima bubi umuntu anyuramo ariko ko nyuma y’ibyo bihe ubuzima burakomeza.” Momo yibukije urubyiruko kugendera kure y’ibyaha birinda icyabajyana muri gereza.

Yashimiye abahanzi banyuranye  bamusuye ari muri gereza,yishimira urwego rushimishije umuziki nyarwanda ugezeho yemeza ko azanye imbaraga zidasanzwe kurusha uko benshi bamumenye.Ati”Njye intego mfite ni ugukora umuziki nk’umwuga umutunze n’ubwo bitaba byoroshye.”

Hagenimana Thierry-Celebzmagazine.com

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *