Gihozo Pacifique asanga kwitwa indaya,ikirara ari bimwe mu bituma abakobwa batibona mu muziki nkuko byagakwiye

Abahanzi bashya bagenda biyongera uko imisi itambuka, gusa abenshi ni abahungu kuko abakobwa binjira mu muziki bafite imbogamizi zirimo kubavuga nabi, kubita indaya,ibirara n’ibindi nk’uko bivugwa n’umwe mu bashya.

Gihozo Pacifique avuga ku ngorane z'abakobwa muri muzika

Gihozo Pacifique avuga ku ngorane z’abakobwa muri muzika

Gihozo Pacifique afite imyaka 20 amaze imyaka ibiri gusa mu muziki avuga ko hari imbogamizi nyinshi zituma umwana w’umukobwa ataribona mu iterambere rya muzika.

Hagati mu mwaka ushize yasohoye indirimbo yise “Tujyane” , avuga ko imbogamizi abakobwa bahura nazo mu muziki zituma hari abapfukirana inganzo yabo.

Ubwe yahuye no kuvugwa nabi, abantu bakamutekereza uko atari, abandi bakamwita indaya.

Ati “Iyo umukobwa aje mu muziki abantu bamuvuga uko bishakiye ugasanga yabaye igicibwa bamwe bagatangira kumwita indaya n’ ibindi byinshi”.

Ibi ngo birashengura nubwo umuntu aba ntacyo yabikoraho, bisaba kugira umutima ukomeye kugira ngo ukomeze.

Ati:“Ntacyo twabikoraho usibye kubyumva tukituriza, urabireka bikavugwa ushaka kumenya ukuri akakumenya utabimenye akagumya kugufata uko, icya mbere ni ukumenya icyo ushaka ugakomeza gukora ntucike intege”.

Kugeza ubu ashima ko nta muntu uramwaka ruswa y’igitsina ngo amufashe kuzamura impano ye. Iyi ruswa iri mu bikunze kuvugwa cyane muri muzika.

Uyu mukobwa agira inama abandi bakobwa bafite impano gudacibwa intege n’izi ngorane zibaho kuko ngo hari n’abavuga ibibi birenze ibi ku mukobwa bagamije kumuca intege.Asaba abanyarwanda gukunda abahanzi b’iwabo no kubafasha guteza imbere ibikorwa byabo.

Ni kenshi abahanzi bambikwa isura mbi na bagenzi babo cyane cyane abakobwa, bitewe n’imyitwarire yabo muri rusange,umukobwa wese winjiye muri muzika bakamubona mu ishusho yababandi bitwara nabi kandi bose atari kimwe gusa ngo umukobwa aba umwe abatukisha bose,ni ahabo ho guhindura imyitwarire bakiyubahisha mu kazi kabo.

Mbitezimana Isaac-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *