Loni yahisemo kugeragereza umuyoboro” Giga” mu Rwanda

 Mu gihe u  Rwanda rumaze gukwirakwiza umuyoboro wa internet ku bilometero  7000 bingana na 96% kandi internet ikoresha 4G Loni yahisemo kuzahageragereza serivisi nshya yiswe  “Giga”.

Iyi mirimo y’ iri geragezwa izayoborwa n’  Ishami rya Loni ryihariye ryita ku ikoranabuhanga, UIT ndetse n’ Ishami rya Loni ryita ku bana,  Unicef  .

Iyi serivisi « Giga » izaba igamije guhuriza hamwe amashuri yose ku isi hakoreshejwe umuyoboro wa internet.

Uyu mushinga washimangiwe ku ya 5 Kamena 2020, n’ Umubozi wa UIT,  Doreen Bogdan-Martin ubwo yavugaga ko guhitamo igeragezwa ry’ iyi serivisi nshya mu Rwanda bifatanye isano n’ uburyo iki gihugu cyagiye cyifatwara mu guteza imbere ikoranabuhanga ryihuse mu ikoranabuhanga.

Minisitiri ufite ikoranabuhanga mu nshingano ze, Paula Musoni Ingabire yavuze ko iki gitekerezo  cyo kugerageza ikoreshwa rya «Giga » kijyanye neza n’ icyerekezo cy’ igihugu cyo guteza imbere ubukungu bushingiye ku bumenyingiro.

Carine Ineza/Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *