Gicumbi:  Mukeshimana Seraphine arashinja ubuyobozi gukingira ikibaba uwamusambanirije intama

Mukeshimana Seraphine utuye mu kagari ka Gihembe umurenge wa Kageyo akarere ka Gicumbi aravuga ko hashize ibyumweru birenga bitatu asambanyirijwe intama ariko yagana ubuyobozi ngo arenganurwe bukamwirengagiza.

Mu ntangiriro z’uku kwezi kwa 5 umwaka wa 2018 nibwo hagaragaye inkuru idasanzwe aho muri aka kagari umusore bivugwa ko ari uwo mu nkambi ya Gihembe uzwi ku izina rya Gacengo,yavugwaga yo gusambanya intama y’uyu muturage bikaza kurangira atorotse.Ni ibintu bamwe bafashe nk’agahomamunwa.

Kuri ubu umunyamabanga nshingwabikorwa w’aka kagali ka Gihembe Mwine Ronard yemeza ko uyu mukecuru Mukeshimana Seraphine wasambanyirijwe intama yahawe amafaranga ibihumbi mirongo ine (40,000 Frw) ngo ayahawe n’umuryango w’uvugwaho gukora ayo mahano kugira ngo agure indi nyamara uyu mukecuru akavuga ko nta faranga yigeze ahabwa ahubwo ari ukumukinira ku mubyimba ndetse no gukingira ikibaba uwamusambanyirije intama.

Mu gihe ubuyobozi buvuga ko hagishakishwa uwo musore ngo ashyikirizwe ubutabera, kuri ubu uyu mukecuru we avuga kandi ko amubona buri gihe hafi y’aho atuye yidegembya akabibwira ubuyobozi ntibugire icyo bubikoraho.

Kuba hari bamwe mu bayobozi mu nzego z’ibanze baba batazi ibibera mu baturage bagatanga amakuru atari yo,ni bimwe mu bigaragaza ko hari abibera mu biro gusa bakegera abaturage gake gashoboka bikagira ingaruka ku miyoborere ndetse n’imibereho y’abaturage.

Mbitezimana Isaac-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *