Gicumbi: Khalifan,Jay C na Just Family bateye urujijo,bamwe mu bafana batahana intimba y’inzozi zitababereye mpamo

Ku nshuro ya 8 abahanzi bahatana mu irushanwa rya PGGSS 8 mu karere ka Gicumbi,bamwe mubahatanira PGGSS8 bageze kurubyiniro indirimbo zabo zihinduka Inshoberamahanga mu matwi y’Abanyagicumbi, mugihe bamwe mu bafana bari baje gushyigikira abahanzi  batazi, benshi bazi ko ari The Ben, Tom Close, King James na Charly na Nina na bo bari burushanwe.

Mbere yuko amarushanwa PGGSS8 atangira muri stade ya Gicumbi,Celebzmagazine.com yabanje kuzengurutsa Micro mu banyagicumbi bari baritemye dore ko bamwe baje baturutse ikantaranjye aho bemeje ko babyutse murucyerera kugira ngo babashe gushyigikira abahanzi bahoza kumutima, ariko kandi igitangaje ni uko aba baturage bamwe muri bo baje batazi izina na rimwe ry’umuhanzi uri bwigaragaze kurubyiniro, abandi badutangariza abo baje gufana barimo The Ben, Tom Close, King James ndetse na Charly na Nina kandi batari mu irushanwa.

Mu mudugudu wa Rugarama, Akagali ka Nyarutarama, Umurenge wa Byumba, Akarere ka Gicumbi, Intara y’Amajyaruguru, kuri uyu wa gatandatu itariki 26 Gicurasi 2018, mu kibuga cy’ibyatsi bya pasipalme cya Stade ya Gicumbi abafana bari kwica icyaka, abandi bari kwibaza ikigiye gukurikiraho.

Celebzmagazine yagerageje kwegera abafana batandukanye ngo batubwire ikibagenza, dutungurwa nuko bamwe batubwiye ko baje gufana Tom Close, The Ben, Charly na Nina, abandi bavuga ko batazi abahanzi baje gufana ngo bazi neza nuko haza abahanzi gusa abandi batubwiye abahanzi n’ ubundi bari mu marushanywa gusa abenshi twavuganye basaga n’abahurira kuri Bruce Melody, Christopher, Queen Cha, Young Grace na Uncle Austin.

Sinzi impamvu abasigaye ntawigeze abakomozaho kandi ni nako byakomeje kuko n’igihe igitaramo cyabaga abahanzi barimo Khalifan,Jay C,Just Family na Mico The Best ntibishimiwe byasaga nk’aho batazwi.

Ku ikubitiro itsinda rya Just Family rigizwe na Bahati, Chris na Jimmy bitabiriye bwambere irushanwa rya PGGSS8 nibo babanje ku rubyiniro.

Iri tsinda ryagerageje gususurutsa abari aho gusa wabonaga ko bafite abafana bacye cyane dore ko hari n’abari bababonye bwa mbere ariko nanone bakaba bari basanzwe babumva kuri Radio.

Kumwanya wa gatanu umuhanzi Mico The Best ahera ku ndirimbo “Indoro ye irashotora “akurikizaho Bizou, gusa wabonaga ko abamushyigikiye ari bacyeya cyane.

Kumwanya wa cyenda bakiriye umuhanzi Jay C aririmba indirimbo 2 zirimo “Isugi”, gusa nubwo yakoze uko ashoboye kose ngo asusurutse abari muri stade, wabonaga ko afite abafana bacye cyane.

Kumwanya wa 10 basoreje kumuhanzi Khalifan waririmbye “Nabo sibo na My Love, gusa haba mbere y’uko ajya kurubyiniro ndetse no mu gihe cyo kuhagera wabonaga ko afite ikintu kimeze nk’igihunga cg se ubwoba ariko nanone agenda yiremamo icyizere cy’uko ashoboye nuko akomeza gususurutsa abari muri stade ya Gicumbi. Ntawavuma iritararenga ni kunshuro yambere bitabiriye irushanwa nanone nibwo rigitangira bishoboka ko bazakosora byinshi mu bitaramo bizakurikira.

Abahanzi bari guhatanira gutwara igikombe cya PGGSS cyo ku nshuro ya 8 ni:

Active Group

Bruce Melody

Christopher

Jay C

Just Family

Khalifan

Mico The Best

Queen Cha

Uncle Austin

10.Young Grace

 

Emmanuel SIBOMANA – Celebzmagazine.com

BANA NATWE CELEBZMAGAZINE.COM TUGUSUSURUTSE UJIJUKE




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *