Gicumbi: Hatagize igikorwa  byihuse uburaya bukorerwa i Tanda  burasenya ingo nyinshi 

Mu mudugudu wa Ruzizi, akagari ka Tanda, umurenge wa Giti mu karere ka Gicumbi ho mu ntara y’Amajyaruguru y’u Rwanda, mu isanteri ya Ruzizi indaya zikomeje gutandukanya abashakanye aho ngo abagabo bazigana batameranye neza n’abagore babo.

Image result for akarere ka Gicumbi

Kenshi iyo uri gutembera muri iyi santeri cyane cyane mu masaha y’umugoroba, ubona urujya n’uruza rw’abakora umwuga w’uburaya, baba bambaye impenure kandi bahagaze aho umuhisi n’umugenzi baba bababona neza.

Aho ni ku  biti bimanitseho  insinga z’amashanyarazi bizwi nk’amapoto, ku nkengero z’umuhanda, ku mazu akorerwamo ubucuruzi, mu mazu akorerwamo n’abogoshi ndetse no mu tubari byose biherereye muri iyi santeri.

Umugabo umwe mu batuye hafi y’iyi santeri utifuje ko amazina ye atangazwa yabwiye umunyamakuru wa celebzmagazine.com ko uburaya bukorerwa muri aka gace hatagize igikorwa byarangira hasenyutse ingo nyinshi kubera urwego we abona bukorwamo.

Yagize ati: “indaya z’ino aha zigiye gutuma ingo nyinshi zisenyuka kuko usanga abagore b’abagabo bazigana bahora ku nkeke kubera ko zimwe zireshya abagabo babo zibashukisha amafaranga aho usanga zibajyana mu tubari zikabagurira inzoga bamara gusinda bagataha iwa za ndaya aho kujya mu ngo zabo ngo bamenye uko abagize imiryango yabo biriwe.”

Aba bakorera umwuga w’uburaya biganjemo abakobwa babyariye iwabo aho akenshi usanga barangwa no kwambara imyambaro ikurura abagabo, bizwi nko kwambara impenure.

Mu gushaka kumenya umuti w’iki kibazo celebzmagazine.com yavuganye n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Tanda Bwana Bayavuge Theophile wagize ati: “nibyo koko izo ndaya akenshi usanga ari ba bakobwa babyariye iwabo nyuma yo kwangwa n’ababateye inda bagahitamo kwicuruza.”

Uyu muyobozi yagarutse kandi ku mazina ya bamwe muri izo ndaya basa n’abazihagarariye, abo ngo ni uzwi ku izina rya Makobwa, uwitwa Mutuyimana Sandrine ndetse na Bazubagira Amina.

Yakomeje avuga kandi ku cyo bo nk’ubuyobozi bari gukora kugira ngo haboneke umuti urambye kuri iki kibazo aho ngo uretse inama zihuza ubuyobozi n’abatuye akagari abereye umuyobozi zihuranibura gatatu mu cyumweru ngo bagiye kujya bagaruka cyane ku ngingo ivuga ku ngaruka z’uburaya aho ngo aba babukora bagiye kugirwa inama ku buryo buhoraho kugeza babiretse kuko ngo byambika isura mbi akagari kabo.

Yavuze kandi ko kuri ubu muri ako kagari hari umushinga witwa ZOWE ugamije gutera inkunga abakobwa babyariye iwabo ngo babone icyo bakora cyabarinda kwiheba no gukora ingeso mbi nk’izi aho ngo ubasaba kwibumbira mu mashyirahamwe bagahabwa amamashini adoda, bityo rero ngo n’abo barangwaho uburaya bagiye kwegerwa bagirwe inama zo kwihuriza hamwe nabo begere abandi bakore imishinga ibyarira inyungu igihugu.

Iyi santeri ya Ruzizi iri hafi y’umudugudu w’icyitegererezo aharangwa abantu benshi baturuka imihanda yose kubera imirimo igiye itandukanye ihakorerwa harimo n’iyitangwa na leta hagamijwe iyungu rusange z’abatuye muri ako gace no mu nkengro zaho.

VUNINGOMA David-Celebsmagazine.com

BANA NATWE TUGUSUSURUTSE UMENYE




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *