George Weah wamamaye mu mupira w’amaguru kuri uyu wa Mbere taliki 22 nibwo arahirira kuyobora Liberia

George Weah wamamaye mu mupira w’amaguru, uheruka gutorerwa kuyobora  Liberia, ararahira kuri uyu wa Mbere, aho abaturage bamwitezeho kubakura mu bushomeri, kubaha amashuri meza n’ibindi.

Résultat de recherche d'images pour "georg weah"

George Weah umwirabura rukumb watwaye umupira wa Zahabu 

Ku wa 28 Ukuboza 2017, Komisiyo y’Amatora ya Liberia yatangaje ko George Weah ariwe watorewe kuba Perezida, ahigitse Joseph Boakai wari Visi Perezida mu gihe cy’imyaka 12.

Boakai yari yatanzwe n’ishyaka Unity Party rya Ellen Johnson wari usanzwe ari Perezida. Ni ubwa mbere kuva mu 1944 muri iki gihugu hagiye kubaho guhererekanya ubutegetsi mu mahoro, ibintu abaturage bafata nk’ikimenyetso cya demokarasi.

Inkuru dukesha ikinyamakuru Daily Nation ivuga  ko George arahirira kuri Stade Samuel Kanyon Doe iherereye mu Murwa Mukuru Monrovia saa 12.45 z’igicamusi, ku isaha mpuzamahanga, bikaba biraba ari ku isaha ya 22;45 k isaha y’i Kigali ,umuhango uza kwitabirwa n’abakuru b’ibihugu batandukanye barimo uwa Ghana, Mali, Nigeria, Togo n’abakinnyi b’ibihangange muri ruhago b’inshuti ze.

Ellen Johnson Sirleaf wari Perezida w’iki gihugu cyatujwemo abavanywe mu bucakara mu kinyejana cya 19, yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa ko Weah afite akazi katoroshye karimo kuzamura ubukungu butifashe neza, guhangira akazi urubyiruko n’ibindi.

 

Ildephonse Dusabimana.celebzmagazine.com

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *