Gentil na Adrien Misigaro bazifashisha ibitaramo mu kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko

Aba bombi bamaze kubaka izina mu kuririmba indirimbo zihimbaza Imana, bari mu Rwanda muri gahunda y’ibitaramo bahafite bavuga ko bazataramira I Kigali n’i Huye muri Kaminuza y’u Rwanda.                                                               Gentil Misigaro yijeje abantu igitaramo kiza

Kuwa gatanu tariki ya 28 Gashyantare uyu mwaka, nibwo aba bagabo bari basesekaye ku kibuga cy’indege I Kanombe bavuye ku mugabane wa Amerika. Aba bombi baje muri gahunda y’ibitaramo bise (Each One Reach One) tugenekereje mu Kinyarwanda ni ukuvuga ngo ‘Buri umwe agere kuri mugenzi we umwe’  bigamije gukangurira urubyiruko kureka ibiyobyabwenge n’izindi ngeso zibarimburira ejo hazaza nkuko babibwiye Isimbi Tv. Adrien yagize ati”Iki gikorwa turimo gukora, ntabwo ari amafaranga yacu nka consert(ibitaramo) zisanzwe. Ubu dufiite campain twifuza ko umuntu wese afite responsabilite(inshingano) zo kuzana umuntu umwe. Kuko nk’i Wawa, urareba urubyiruko, nk’abasore barenga 5000 nbabaswe n’ibiyobyabwenge.” Yongeyeho ko Atari akazi ka police cyangwa umusirikare, ahubwo ko umuntu wese akwiye kumva ko agomba kujya aho atuye akaba yagira byibura umuntu umwe ahindurira ubuzima, akamuzana akamuremamo ibyiringiro.                                Adrien Misigaro yababajwe n’uburyo urubyiruko rubatwa n’ibiyobyabwenge

Adrien wivugira ko amaze imyaka 12 muri Leta zunze Ubumwe za Amerika yavuze ko afite imirimo ashinzwe mu rusengero rumwe rwo muri Amerika, aho ahagariye amwe mu matsinda ashinzwe kuramya no guhimbaza Imana(worship team). Gentil usanzwe usanzwe atuye muri Canada, yavuze ko akazi ke ari ukwigisha abaririmbi ibijyanye n’ibikoresho bya musika, akaba anakorera abahanzi indirimbo(Producer)

Adrien yaherukaga mu Rwanda muri Werurwe 2019 mu bitaramo byo kumurika Alubumu y’indirimbo z’umuvandimwe we Gentil Misigaro. Uyu mugabo wanasuye urubyiruko rufungiye ku kirwa cy’I Wawa, yagaragaje ko yababajwe cyane n’uburyo urubyiruko rwinshi rumaze kubatwa n’ibiyobyabwenge, ibyo we yita ko harimo ku kubura ibyiringiro. Yagize ati”Njyewe uko nabibonye nyuma yo gusura ikigo cy’i Wawa, nasanze iriya situation(igice cy’ubuzima) ntabwo ari ugukoresha ibiyobyabwenge gusa. Hari impamvu buriya ibitera, numva ko ari ukubura ibyiringiro byo mu mutima.”                                   Adrien na Gentil Misigari ni abavandimwe, baa Se baravukana

Aba bahanzi bafite indirimbo zakanyujijeho, bavuze ko ibitaramo byabo bigamije kugarura ibyiringiro mu mitima y’abantu, bagasaba buri wese kubigira ibye. Aba bombi bamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo; Buri munsi, Salama, Hano ku isi, Hari imbaraga n’izindi nyinshi. Biteganyijwe ko bafatanyije na Israel Bonyi, bazakorera igitaramo i Kigali ku Cyumweru tariki ya 08 Werurwe 2020 mu Intare Arena. Aha kwinjira azaba ari FRW 5000 ahazanzwe n; FRW 10.000 ahisumbuye ndetse n’FRW 20.000 mu myanya y’icyubahiro.

Biteganyijwe ko tariki ya 15 Werurwe 2020 aba bombi n’ikipe nini bazanye baturutse I Washington muri Amerika ndetse na Canada, bazerekeza I Huye muri Kaminuza y’u Rwanda gutaramira urubyiruko rw’abanyeshuli bahiga.

 

T.U Nsanze

Bana natwe tugususurutse umenye

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *