Gentil Misigaro yatunguye benshi aririmba mu gitaramo cya Billy Jakes

Mu gitaramo ‘Youth in Praise’ cyateguwe n’umuramyi Billy Jakes, hagaragayemo gutungurana kwinshi (surprises), ndetse  byatumye abacyitabiriye banyurwa mu kuramiriza Imana muri Kigali Convention Center kuri uyu wa gatandatu tariki 30 Werurwe 2019.

Gentil Misigaro yatunguranye aririmba mu gitaramo ‘Youth in praise’ cya Billy Jakes.

Ni igitaramo cyabonetsemo ubwitabirire budasanzwe, by’umwihariko abahanzi bakomeye mu muziki uhimbaza Imana mu Rwanda bari baje gushyigikira Billy Jakes.

Billy ufite ubuhanga budasanzwe mu kuririmbira Imana, yanyuze abitabiriye igitarmo yise ‘Youth in Praise’.

 

Icyatunguye benshi cyane kikanabashimisha, ni ukubona umuhanzi Gentil Misigaro mu bitabiriye iki gitaramo, agahita ahamagarwa ku rubyiniro ngo afashe benshi kuramya Imana.

Aline Gahongayire wari mu bari buririmbe mu gitaramo, ni na we wakiyoboye.Akibona Gentil Misigaro ntiyiyumangangije, ahubwo yamuhamagaye ku rubyiniro, benshi bakoma amashyi n’akaruru k’ibyishimo bagaragarizaga uyu muhanzi uherutse kurushinga dore ko yari yanazanye n’umufasha we.

Mu ndirimbo ‘Sinzi uko ubigenza’, Gentil yabaye nk’ushyira abantu mu mwuka wo kuramya ku buryo yahavuye ubona ko bakimwishimiye cyane.

Nk’uko byagaragaraga ku itangazo rimenyekanisha iki gitaramo, Aline Gahongayire, Gaby Kamanzi , Alarm Ministries na Billy Jakes ni bo bari kuririmba muri ‘Youth in praise’ yabaga ku nshuro yayo ya gatatu.

Bamwe mu bahanzi bagaragaye mu gitaramo cya Billy barimo; Patient Bizimana, Tonzi, Israel Mbonyi, Serge Iyamuremye, MD, Alice Tony, Bigizi Gentil, Butera Knowless, Gentil Misigaro, Roy G, Joana Kalisa, Olivier the Legend, The Pink n’abandi.

Billy Jakes yabwiye umunyamakuru wa Celebzmagazine.com ko nubwo igitaramo yateguye cyaranzwe n’udushya twinshi twanogeye abacyitabiriye, we icyamutunguye ari ukuntu abantu bakitabiriye ku bwinshi; bikamukora ku mutima, bitandukanye n’ibitaramo byabanje.

Ati: “Mu by’ukuri ndanezerewe kandi ni ibyo gushimira Imana cyane, sinabona uko mbisobanura. Icyantunguye bikomeye ni ukuntu abantu baje ari benshi cyane. Siko byagenze mu bitaramo byabanje.Imana ibampere umugisha mwinshi.”

Ni igataramo cyari kigamije kwigisha urubyiruko kumenya abo bari bo mu Mana, bigatuma banabishingiraho batsinda no mu buzima busanzwe.

Iyarekwa ry’iki gitaramo yarikuye muri Bibiliya, mu gitabo ‘Amaganya’ ya Yeremiya 3:27  hagira hati: “Bikwiye umuntu kuremererwa akiri umusore.”

Mu kiganiro yari yaduhaye mbere y’igitaramo, Billy yari yavuze ko ‘Ibyo dukora byose biradusaba  imbaraga nyinshi, by’umwihariko urubyiruko rwa gikristu ni twe dukwiye kuba ikitegererezo mu kwiyubaka mu by’umwuka ndetse n’iby’umubiri. Rero nahisemo kunyuza ubu butumwa mu mpano yanjye yo kuririmba.’

Israel Mbonyi yaje gushyigikira umuramyi Billy Jakes.

Aline Gahongayire na Gaby Kamanzi baririmbanye ‘Ndanyuzwe’ mu rurimi rw’igifaransa.

Alex Muyoboke nawe yaje gushyigikira Billy Jakes.

Theoneste Niyikiza–Celebzmagazine.com

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *