Gen. Moshe Dayan niwe wayobowe ingabo za Isirayeli mu ntambara y’ iminsi 6

Intambara yiswe y’ iminsi 6 yatangiye ku ya 5 igeza ku ya 10 Kamena 1967, ubwo ingabo za Isirayeli ziyobowe na Gen. Moshe Dayan zagabye ibitero bikaze ku ngabo z’ Abanyamisiri, Abanyasiriya ndetse n’ Abanyajoridaniya.

Usibye ko mbere y’ ibyo bitero , Isirayeli yari yavuze ko igihe kwirinda umugambi wa Misiri wo gufunga umuyoboro wa Tiran (détroit de Tiran) yari inzira amato yabo yanyuragamo.

Umugoroba w’ umunsi wa mbere intambara y’ iminsi 6 itangira igice cy’ indege cy’ ibi bihugu bitatu bikomeye byari bihuriye mu ishyirahamwe ry’ ibihugu by’ Abarabu cyararashwe ibyo byatumye ku munsi wa gatandatu ari wo wa nyuma y’ iyi ntambara igisirikare cya Misiri, Joridaniya ndetse na Siriya byari basenyutse byemeye ko byatsinzwe.

Indege z’ abarabu zimaze gutwikwa , amateka agaragaza ko ibifaru bya Abanyesirayeli byasubije inyuma ingabo z’ abarabu ku nkiko zose.

Mu cyumweru kimwe gusa Isirayeli yakubye inshuro eshatu  ubwoso bw’ ubutaka bw’ uko igihugu cyabo cyari kimeze mbere.

Uhereye ibumoso ni Gen Moshe Dayan , Ariel Sharon wahoze ari Minisitiri w’ Intebe wa Isirayeli

Gen. Moshe Dayan wavutse muri 1915 atabaruka muri 1981 niwe wayoboye ingabo za Isirayeli ubwo zigaruriraga Ikibaya cya Golan , imisozi ya Sinai , agace ka  Cisjordanie ndetse na  Jérusalem-Est nk’ umujyi w’ amateka wa Isirayeli.

Gaston Rwaka/Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *