Gasogi United ikomeje kwihanangiriza Rayon Sports

Ubuyobozi bw’ikipe ya Gasogi United bwandikiye ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Ferwafa, burimenyesha ko bukomeje guterwa impungenge n’ibyo Rayon Sports ikomeje gukora yica amategeko nkana ikavugisha abakinnyi bafite amasezerano.

Aba bakinnyi ariko ngo ntabwo bahagije Murera nkuko bayita, aho kuri ubu Gasogi United itangaza ko aba babirenzeho bakaza no kuvugisha rutahizamyu iyi kipe iheruka kugura muri Congo Kinshasa Bola Lobota, bakabikora badaciye ku ikipe ye kandi abafitiye amasezerano.

Ibaruwa isinyweho na Perezida w’iyi kipe Nkuriza Kakooza Charles iragira iti:

“Tubabajwe n’imyitwariro Rayon Sports ikomeje kugaragaza itwinjirira mu bibazo byacu by’imbere muri Gasogi aho bari kuvugana ku buryo butemewe n’amategeko n’abakinnyi badufitiye amasezerano kandi batabitumenyesheje, kugira ngo babe badutesha umutwe.

Ku bw’ibyo reka tubabwire ko umukinnyi Rayon Sports iri kuvugisha ari Bola Lobota Emmanuel nyamara adufitiye amasezerano y’umwaka. Ku bw’ibyo twari tubandikiye kugira ngo mumenye ayo mabi Rayon Sports iri gukora”.

Amategeko ya FIFA agenga sitati y’umukinnyi n’uburyo ashobora kuva mu ikipe ajya mu yindi cyane cyane mu ngingo yayo ya 18 igika cya 3 agira ati.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *