Gasabo:Ibikorwa byo kwiyamamariza abadepite abaturage bizeje abakandida ba FPR Inkotanyi kuzabatora

Mu gihe amatariki ashyira umunsi w’itora ngo abanyarwanda bitorere intumwa zabo zizabahagararira mu mutwe w’abadepite,kuri uyu wa kane umuryango FPR Inkotanyi yakomeje ibikorwa byo kwiyamamaza.

Kuri uyu wa kane umuryango FPR Inkotanyi wakomeje ibikorwa byo kwiyamamaza aho abakandida b’uyu muryango bari baje kuvuga imigabo n’imigambi mu karere ka Gasabo kugira ngo bazabahundagazeho amajwi.

Mu bafashe amagambo bose bagarutse ku byagezweho kuva umuryango FPR Inkotanyi wabohoreye igihugu no kugeza aho igihugu gikomeje kuba ikirangirire ku isi mu mutekano ,isuku amajyambere n’ibindi  bitewe no gushyira hamwe n’ubufatanye hagati ya baturage n’abayobozi burangajwe imbere na Perezida PAUL Kagame.

STEPHEN Rwamulangwa  uHAGARARIYE umuryango FPR Inkotanyi mu karere ka GASABO, mu ijambo rye yashimiye abanyarwanda kubw’iterambere bamaze kugera akomeza kubashishikariza  gutora abadepite bizeye bazabagirira akamaro mu bikorwa by’iterambere birimo  imihanda,ubwisungane mu kwivuza ,ubuhinzi n’ubworozi,amashanyarazi ,amazi meza n’ibindi bigakomeza bikagera hose ariko nabo bafatanyije kugira ngo bakomeze biyubakire igihugu bifuza.

RWAGAJU Willy ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza, yahamije ko iterambere atari ibintu bituruka mu kirere ngo bize bitugwe hejuru ahubwo ko bituruka mu kwitorera abayobozi bashoboye kandi abaturage biyumvamo. Ni muri urwo rwego inkoko ari yo ngoma bakitorera FPR Inkotanyi bagakomeza kwiyubakira igihugu bifuza.

Amatora ategerejwe mu minsi itatu iri imbere tariki ya 3 ni ya 4 Nzeri 2018, ni mu gihe kandi komisiyo y’igihugu y’amatora yemeje ko ibyangombwa byose bizifashiswa ku bari hanze y’igihugu byamaze kugera kuri site z’itora

 

Kalisa Claude Uwihanganye- celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *