Gasabo:Amakimbirane y’abashakanye atuma iyo hagize umwana uhohoterwa adatangirwa amakuru

Abatuye mu Karere ka Gatsibo bavuga ko hari ingo zimwe zibana mu makimbirane, maze bigatuma iyo hagize umwana uhohoterwa batamutangira amakuru ngo akurikiranwe.

Abaturage bo mu karere ka Gatsibo bahamya ko muri aka karere kimwe n’ahandi mu tundi duce hari imwe mu miryango idashyira hamwe igahora mu makimbirane, ngo ibi biba intandaro yuko niyo hagize uhohotera umwana w’umukobwa bamuhishira, ngo benshi bakunze kubahishira bashingiye ku kuba uwabikoze yari asanzwe afitanye isano ya hafi n’umuryango w’umukobwa cyangwa se ari inshuti y’umuryango, bityo bakamuhishira mu gihe agerageje guhohotera umwana w’umukobwa cyangwa se yabikoze.

Amb.Solina Nyirahabimana ni Minisitiri w’uburinganire n’itembere ry’umuryango avuga ko abashakanye bakwiye gushyira hamwe kuko ari byo biteza imbere urugo bashinze.

Hirya no hino kenshi hakunze kumvikana amakimbirane ya hato na hato, abaturage bo muri aka karere bavuga ko aterwa ahanini nuko bamwe mu bashakanye bakunze kwirengiza, inshingano bityo benshi ugasanga bigiriye mu businzi maze bataha mu rugo bagatangira amakimbirane, ibi biviramo abana bamwe guta amashuri, kuko babuze ubitaho.

Hagenimana Thierry-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *