Gasabo:Akarere karakemangwa kuba akanyuma mu kubahiriza ihame ry’uburinganire

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa gatanu  mu bushakashatsi bwa kozwe n’umuryango nyarwanda RWAMREC ,murwego rwo kurebera hamwe niba intego bihaye bo n’abafatanyabikorwa bawo barazigezeho.

Byatangajwe mu nama n’abafatanyabikorwa 

Ni  ubushakashatsi bwakorewe mu turere dutandukanye tw’igihugu  bareberahamwe  uko  ihamery’uburinganire rihaze hagati y’umugabo n’mugore muri  gahunda zitandukanye ,haba mu buvuzi ,mu burezi ,mu buhinzi n’ahandi hatandukanye .

Tumwe mu turere bise indashyikirwa harimo Karongi  ikorerwamo ibikorwa byinshi bya RWAMREC ,bakanavuga ko akarere ka Rwamagana  nako kagerageza  bagendeye kuri raporo zavuye mu bushakashatsi bwakozwe .

Akarere ka Gasabo ko bavuga ko  katanze raporo zinyuranye  cyane aho bazigereranya n’izavuye mu ijuru  (icyo bise Ibimanuka),gusa  umwe mu bashakashatsi yavuze ko hari  raporo bahawe zizewe ariko anavuga ko  bakwiye kugira ibyo bakosora .

Umwe mu bafatanyabikorwa wa RWAMREC  yasobanuye impamvu ishobora  gutuma  imigabo n’imigambi biyemeje itagerwaho ,avuga ko umuntu umwe mu kigo runaka atabasha gukora ubukangurambaga ngo bwihute, yaboneyeho no gusaba ko hashyirwaho nk’abakozi batatu byibuze mu rwego rwo kwagura no kwihutisha ubukangurambaga kw’ihamwe ryuburinganire  n’iterambere ry’umuryango.

Venant Nzabonimana

NZABONIMANA Venant ushinzwe  amategeko muri uyu muryango wa RWAMREC

NZABONIMANA Venant ushinzwe  amategeko muri uyu muryango wa RWAMREC  we yemeza ko abantu batanganya ubushobozi  .Yagize ati “abantu  ntibanganya ubushobozi  kuko twese ntitwabura imbogamiz, hari ababasha kubahiriza  ihame ry’uburinganire ariko hari n’abandi  batarabishobora  ariko nabo bizagenda biza uko hazajya hakorwa ubukangurambaga”.

RWAMREC ni ikigo cyita kandi kigateza imbere ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye nk’ishingiro ry’uburenganzira bwa muntu, bukaba kandi isoko isesuye y’iterambere rirambye.

Umuryango RWAMREC washinzwe kugira ngo utange umusanzu wawo mu iterambere ry’igihugu cyacu, binyujijwe mu guha agaciro no guteza imbere uburinganire; hitawe kundangagaciro nyarwanda n’uruhare rw’abagabo mu bufatanye n’abagore mu rugamba rw’iterambere rirambye.

 

Nturanyenabo Jean Damascene Nonda

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *