Gasabo-Nduba:Umugabo arakekwaho kwica umugore we akamushyingura mu rugo.

Mu karere ka Gasabo, Uurenge wa Nduba, Akagari ka Butare haravugwa inkuru y’umugabo w’imyaka 21 watawe muri yombi na Polisi akekwaho kwiyicira umugore we w’imyaka 2m0 akamushyingura mu rugo.

Related image

Amakuru avuga ko uyu muryango wari umaranye ibyumweru bibiri, maze kuwa mbere tariki 7 Mutrama, uyu mugabo abwira abaturage ko umugore we yabuze, agakeka ko yahukanye.Gusa abaturage bagize amakenga, bibaza ukuntu uyu mugore wari umudozi yaba yagize aho ajya nta muntu n’umwe abibwiye.

Abaturage bakomeje gushakisha basanga yarishwe agashyingurwa mu cyobo cyari gicukuwe mu mbuga.

Abaturage baganiriye na IGIHE dukesha iyi nkuru, bavuga ko uyu mugabo ari we wiyiciye umugore yabigambiriye.

Umwe yagize ati: “Yishe uriya mugore yarabigambiriye kuko uriya mwobo yawucukuye umugore yagiye mu kazi, yadodaga mu gasanteri i Butare, amaze kuwucukura ku Cyumweru nijoro nibwo yamwishe noneho ku wa Mbere bucya avuga ngo umuntu yamubuze yagiye.”

Undi yongeyeho ati: “Batubwiraga ko ku Cyumweru yagiye ku kazi aho yadoderaga, ngo nyuma asezeraho abo yakoranaga nabo ngo muramuke ni ah’ejo, ubwo n’ejo ntago yagarutse baramubura.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umusigire w’umurenge wa Nduba, Harerimana Jean Damascène yemereye IGIHE iby’aya makuru, avuga ko kuwa kabiri w’iki cymweru ari bwo babonye icyobo uyu mugabo yashyinguyemo umugore we kiri mu rugo.

Yagize ati: “Uwo mugabo n’uwo mugore bari bamaranye ibyumweru bibiri, ku tariki ya 7 niho yaburiwe irengero noneho abaturage bakamubaza ngo ko aha habaga umugore tukaba tutamubona arihe? Rimwe ngo yagiye iwabo ubundi agatangira kurya indimi.”

Uyu muyobozi yongeyeho ko gutahura ubu bwicanyi byabaye binyuze mu muganda wakozwe mu rugu rw’uyu mugabo kuwa mbere.

Ati: “Bahakoze umuganda noneho babona matola iriho amaraso ariko yagiye apfura kugira ngo asiribanganye ibimenyetso nyuma baza kubona icyobo yari yacukuye yashyizeho amakoma n’ifumbire ariko kiriho isazi nyinshi, bagicukuye bamusangamo n’imyenda ye.”

Andi makuru avuga ko nyuma yo kwiyicira umugore, uyu mugabo yahise ajya gucyura uwo bahoze babana akaza kwahukana.

Kugeza ubu, urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB), rumaze guta muri yombi abantu 3; barimo uyu ukekwa kwiyicira umugore, Se bivugwa ko yamenye iby’ubu bwicanyi ntatange amakuru n’umuturanyi wabonye ukekwa acukura icyo cyobo yashinguyemo nyakwigendera, akinumira kugeza ubwo bimenyekanye.

Uyu mugabo aramutse ahamwe n’icyaha cyo kwica umugore we ku bushake, yahanishwa ingingo y’107 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, ivuga ko ‘Umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.”




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *