Ganza Mika yahishuye ukuri ku bibi bikorerwa mu mwuga wo  kumurika imideli benshi batazi

Ganza Norry uzwi ku izina rya Ganza Mika mu mwuga wo kumurika imideli,yahishuriye Celebzmagazine.com ko mu gihe cy’umwaka n’igice amaze mu mwuga wo kumurika imideli yatunguwe no kumva bamwe ko ari Abatinganyi abandi bakaba Abapfubuzi byangiza ejo hazaza h’urubyiruko ndetse birushaho kwiyongera agasaba inzego zibishinzwe kubihashya ndetse  abifuza kuyobuka uyu mwuga kubyirinda.

Ganza Mika wamenyekanye mu mwuga wo kubyina (Dance modern) abyina mu itsinda rya Punish Crow,mu mwaka wa 2017 yinjiye mu mwuga wo kumurika imideli abikora yiga, nyuma yinjira muri Mika Fashion Model Management. Yahamirije Celebzmagazine.com ko ari umwuga akonda ndetse afitiye intego ariko akababazwa n’imyitwarire ya bamwe mu bo yasanzemo rimwe na rimwe bikamuca intege.

Ganza Mika usengera muri Christ Embassy Rwanda kandi udasiba gusenga,avuga ko bamwe mu bakora umwuga wo kumurika imideli ari Abatinganyi abandi bakaba Abapfubuzi. Abanje kwinshima mu mutwe bigaragara ko ababajwe cyane n’imyitwarire yabagenzi be  yavuze ko abenshi mu basore bamurika imideli ahanini badakoresha imbaraga nyinshi mu mirimo no guhanga udushya ahubwo bahugiye mu Bupfubuzi.

Yatangiye adusobanurira Ubupfubuzi uko bukorwa aduha n’ingero. Ati”Ubupfubuzi ni ubusambanyi bukorwa n’abasore bakiri bato n’abagore bakuze bafite abagabo n’abatabafite.Ingero ni nyinshi i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali hari uduce 2 wababariza ahitwa Cosmos no kuri 40.Uretse aha banahurira mu tubari,mu birori n’ahandi hateranira abantu benshi bajya kwishimisha.”

Nonese abakora Ubupfubuzi bahembwa bate,biturwa iki?Ati“No,no …,njye sinabyita igihembo ahubwo ni uguhongwa.Hari ukugurirwa imyenda ihenze(Shopping),gutizwa imodoka ihenze,mbese ni ukuryoshya ubuzima….Gusa igitangaje ni uko iyo amaze kuguhaga byose arabikwambura.”

Ganza Mika yatanze urugero rw’uburyo abinjira mu mwuga wo kumurika imideli batitonze bashobora kwisanga babihuza n’Ubutinganyi. Ati”Ahanini biterwa n’amafaranga menshi umuntu abahembwa.Ni kenshi witabira ibitaramo nyuma ugahamagarwa n’umuntu w’umugabo akubwira ko yagukunze kandi yitegura kuguha akazi mu gahura ugatungurwa nuko agusabye kuzamusura kandi muhuje igitsina…,ubwo se ni iki aba agamije?Hari n’igihe wemera ukamusura ngo urebe icyo agamije ugatungurwa nuko agusabye ko mwasomana n’ibindi agushukisha amafaranga menshi n’ibindi birenze akubwira ko azakugeza hanze bitewe n’urwego ariho.”

Ganza Mika aha niho ahera avuga ko abenshi binjirana mu mwuga wa Fashion $ Modal  inyota y’amafaranga no kwifuza ntakabuza bisanga baguye muri izo ngeso mbi.

Dore igiteye impungenge,uyu musore yahamirije Celebzmagazine.com ko umubare w’abayoboka iyi myuga igayitse mu mujyi wa Kigali urushaho kwiyongera. Intandaro ngo ni ubukene,kwifuza no kwigana iby’imahanga. Yasoje asaba inzego zose zishinzwe kubihagurukira ndetse n’ababibona bakajya batanga amakuru bitari ibyo igihugu gishobora kwisanga ari indiri y’ubusambanyi n’ibyorezo.

Twabibutsa ko Ganza Mika abarizwa muri Mika Fashion Model Management ikorera i Gikondo mu mujyi wa Kigalia,bafasha urubyiruko rufite impano yo kumurika imideli,kuyitunganya no gushora imari  gukuza impano no kwiga byinshi kubijyanye n’umwuga.Ushobora nanone kubagana ugahaha imyambaro cyangwa ukadodesha iyo wifuza. Ganza Mika kumbuga nkoranyambaga Facebook ni Ganza Norry Gano naho Instagram ni Model_Ganza_Mika

Abdou Bronze-Celebzmagazine.com




One thought on “Ganza Mika yahishuye ukuri ku bibi bikorerwa mu mwuga wo  kumurika imideli benshi batazi

  1. Ngabo

    Mwiriwe njyeharikibazo nibaza kd ntemera ibyomuvugabyogupfubura njyesinemerako bibaho kukomaze igihekinini mbyumva arko sindabibona husband in and haka kubimenya

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *