Gakenke:Ibyumba by’amasengesho hamwe mu hatererwa inda abana babangavu-Ubuhamya

Mu gihe mu ntara y’Amajyaruguru hakomeje kugaragara umubare utari muto w’abangavu baterwa inda zitateguwe,  bamwe mu batewe inda bavuga ko bazitewe bagiye mu byumba by’amasengesho ya nijoro ibintu na bamwe mu baturage bavuga ko bigomba kwitabwaho na leta mu rwego rwo guca burundu iki kibazo.

Image result for akarere ka Gakenke

Aganira na celebzmagasine.com ,umwe mu batewe inda witwa Yvonne (izina twamwise kubwumutekano we) yavuze ko yayitewe mu gihe yari yagiye mu cyumba cy’amasengesho ya n’ijoro maze agahurirayo n’umusore wamubwiraga ko amukunda ndetse ashaka kuzashyingiranwa nawe bikarangira amuteye inda maze nyuma akamwihakana.

Yagize ati “umusore twarakundanaga akansaba ko musura ndetse ngo ndare iwe nkabyanga kuko ntakuntu nari kubwira iwacu ko ngiye kurara aho batazi nyuma nza gupanga nawe ko twahurira aho twakoreraga icyumba cy’amasengesho ya nijoro twaje kubikora antera inda nyuma aranyihakana ubu umwana murera njyenyine”

Uretse uyu, abaturage bemeza ko ibyumba byamasengesho ya nijoro bikomeje guteza ibibazo abana babo birimo inda zitateguwe.Uwo twaganiriye yagize atiMu rusengero nsengeramo mu mezi ane ashize hatwaye inda zitateguwe abakobwa bane uko bivugwa nuko arizo mu masengesho ubwo rero reta idufashije yabica cyangwa igashaka ubundi buryo bwo kubicunga “

Niyonsenga Aime Francois umuyobozi w’akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe ubukungu, arasaba ababyeyi gutinyuka bakaganiriza abana babo ku buzima bw’imyororokere  kuko ngo akenshi abaterwa inda zitateguwe uburyo ubwaribwo bwose babiterwa n’ubujiji no kudasobanukirwa.

Ati“Akenshi abaterwa inda baziterwa no kudasobanukirwa ubuzima bw’imyororokere kuko uzasanga mu bihugu byo hanze bafite mu mico yabo imibonano mpuzabitsina urubyiruko rwabo rudatwita kuko baba bazi kwirinda, ubwo rero turasaba inzego zose zibishinzwe zikigisha aho umwana yaniwe kwifata akikingira”.

Mu mwaka wa 2017 /2018 mu ntara y’Amajyaruguru habarurirwaga abarenga 2700 batewe inda zitateguwe gusa intara y’Amajyaruguru yiyemeje gufasha abatewe inda kubona abazibateye hapimwa ibizamini by’amaraso ADN abakekwa kuba barazibateye.

ERIC TWAHIRWA-Celebzmagazine.com

BANA NATWE TUGUSUSURUTSE UMENYE




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *