Gakenke:Abaturage barishyuza akarere amezi 4 y’ikirarane bamaze bakora batishyurwa

Abaturage bakora amaterasi mu murenge wa Rushashi mu karere ka Gakenke bavuga ko bamaze amezi arenga  ane bakorera  akarere ariko iyo basabye kubahemba bababwira ko amafaranga ataraboneka ibintu bo bafata nko kubambura.

Image result for Akarere ka Gakenke amaterasi ndinganireBamwe mubaganiriye n’itangazamakuru bavuga ko batangira aka kazi babwiwe ko bazajya bahembwa buri minsi cumi n’itanu ((Quinzaine) gusa baje gutungurwa no kubona amaquinzaine arenga atandatu yihiritse batarahembwa ibintu bo bavugako bibasubiza inyuma mu iterambere kuko ngo iyo bakora amaterasi nta yindi mirimo yo mu rugo bakora.

Bagize batiIyo dukora amaterasi nta yindi mirimo dukora kuko ariho tuba duteze ubuzima, ubu  twafashe amadeni mu baturanyi twumva ko tuzayishura kuko twakoreraga akarere gusa baje kudutenguha kuko banze kutwishyura turasaba akarere ngo katwishyuye kuko ubu tugeze mu itangira ry’amashuri  abana bacu bakeneye ibikoresho by’ishuli , amafaranga y’ishuli n’ibindi ikindi kandi dukeneye kwishyura abaturanyi kuko badufata nk’abahemu  ku mpamvu z’akarere”

Image result for Niyonsenga Aime umuyobozi w’akarere ka Gakenke

 Niyonsenga Aime umuyobozi w’akarere ka Gakenke w’ungirije ushinzwe ubukungu mu karere ka Gakenke avuga ko icyatindije iri hembwa ry’aba baturage ari uko amafaranga atabonekeye igihe, gusa ngo mu minsi mike aya mafaranga araboneka.

Yagize atiaho aya mafaranga aturuka yatinze kuza gusa mu minsi mike turakora ibishoboka byose nibura mu minsi  ibiri cyangwa itatu tubahembe”

Gusa iki gisobanuro uyu muyobozi atanga ntikinyura aba baturage kuko ntibumva uburyo akarere gatangiza imirimo kagakoresha abakozi nta amafaranga gafite ndetse bafite impungenge ko baba bababeshya mu rwego rwo kubaha icyizere kidahari.

 Eric Twahirwa –Celebzmagazine.com

BANA NATWE TUGUSUSURUTSE UMENYE




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *