Gahunzire yisobanuye gukundana mu ibanga na Aline Gahongayire

Nyakanga 2018 Aristide Gahunzire umujyanama wa  The Mane yavuzwe mu rukundo n’umuririmbyi Aline Gahongayire impande zombi ziryumaho. Avuga ko yabyutse akakira ifoto imugaragaza ari kumwe na Gahongayire yashyizwe muri ‘video’ kuri Youtube, bivugwa ko bari mu rukundo kandi ari ibinyoma.

Mu kiganiro yashimangiye ko iyo foto yayohererejwe n’umuraperi ukomeye hano mu Rwanda atifuje gutangaza. Ngo yasubije inyuma ubwenge asanga ibivugwa nta shingiro bifite kuko bitari ukuri ndetse ngo byatumye abo mu muryango we batangira kumubaza igihe inama z’ubukwe zizabera.

Ati “Hari abo mu muryango wanjye bampamagaraga bakambaza bati nonese ubukwe ni ryari. Gahunda imeze gute inama zitangira kuba ryari. Mu nkuru yavugaga ko ubukwe bugomba kuba mu kwezi kwa karindwi akavuga ko yaganiriye n’inshuti zacu njye na Aline. Ubwo inshuti zacu za hafi ni abahanzi twakoranaga.”

We na Gahongayire bahisemo guceceka ndetse ngo iyo bahuraga barabisekaga.Ni kenshi havugwa inkuru nk’izi ku  byamamare mu Rwanda bakabihakana ariko bikazamenyekana.Iyi nkuru iravugwa mu gihe haheruka gusakara video Aline Gahongayire yemeza ko hari igihe abantu bazakorwa n’isoni mu kubona umukunzi we umusore w’Ibogari.Uyu yavugaga yaba ari Aristide?? Twabibutsa ko yaba Aline na Aristide bose ntawubatse ni ingaragu.

Hagenimana Thierry

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *