Gabiro nyuma ya Tusker Project Fame amaso n’ibitekerezo  abyerekeje  kuri PGGSS 8

Gabiro Guitar ngo nyuma  yo kwitabira amarushanwa ya  Tusker Project Fame intego afite ni uko umwaka utaha agomba kwitabira irushanwa rya  Primus Guma Guma Super Star ya 8  kandi ngo ashingiye ku mikorere afite  yemeza ko  atagomba kuburamo.

Image result for umuhanzi Gabiro Guitar

Gabiro  yamenyekanye cyane nyuma yo  kwitabira  TPF ni bwo abenshi mu Rwanda bamumenye ariko nyuma yaho yaje  gukora indirimbo zitandukanye zagiye zikundwa nka Byakubera, Karolina, Kakadance  n’izindi.

Gabiro  mu kiganiro yagiranye na Celebzmagazine.com  yaduhamirije ko ntakabuza yizeye  kuzagaragara muri PGGSS 8.

Ati”“Njye ngiye nkareba ku bantu turi munjyana imwe, ntago  nakubeshya ndi muri bacye bari gukora kandi ndashaka gukomeza, mbo… abeshi bagiye bananyuramo njyewe nu bwambere ngiye kuba nayijyamo  ariko n’ibintu ntekereza yuko byafatwa  neza cyane kuko Gabiro nagiye nitabira amarushanwa menshi atandukanye kuba ntaritabiriye ayandi nuko atari target ariko uno mwaka wo urakaze navuga ngo meze neza,  sinabeshya navuga ngo meze neza imibare  yariyongereye”

 Gabiro  yakomeje avuga ko  afite imikorere myiza ku buryo azagera mu kwa 3 ahagaze neza  ndetse abona ko bizaba bimuha amahirwe yo kwinjira mu irushanwa.

Image result for umuhanzi Gabiro Guitar

Uyu musore aremeza ko agiye gukora injyana ya Afro beat  akaba ari yo amenyekanamo cyane kurusha izindi ku buryo n’abashyira abahanzi mu byiciro bagomba kumenya aho abarizwa kuko ngo na byo yabonye ari mbogamizi yagiye ituma atagaragara mu marushanwa.

Mu magambo ye yagize ati “ Mbo hari indirimbo ndimo ndakora muri studio ndimo ndarangiza njyewe ibintu byanjye mbiha igihe na Special igihe cyayo ntago kirarangira neza  ari ko ndateganya gusohora indi ndirimbo muri uku kwa 10 bidashobotse yasohoka mu kwa 11 kuko ndashaka gukora project isozanya n’umwaka izaba  iri mu njyana ya Afro beat. Ndashaka kugaruka mu njyana  ya Afro beat  nerekane  ko ari yo njyana abantu bamenyeho cyane ni mu rwego rwo kugira ngo categorie yanjye ibe mu njyana ya Afro beat kandi noneho yaba ari amarushanwa yaba ari ibindi bintu abantu bamenye uko banshyira mu cyiciro mu buryo busobanutse”

Gabiro akomeje avuga ko mu myaka ishize  yagiraga amajwi muri Afrobeat ndetse na R&B icyarimwe  bigatuma nta na hamwe agira amajwi menshi ko na byo ari bimwe mu byabaye inzitizi yo kutitabira PGGSS , gusa  anemeza ko izindi mbaraga bisaba kugira ngo ugaragare mu marushanwa uyu mwaka nawe azifite cyane ko ubu afite n’umwanya uhagije wo kubikurikirana.

Related image

Gabiro  yijeje abafana be akazi ko kandi ngo we abona ko iki ari cyo gihe cy’umuziki,ati “ Nabizeza akazi, nabizeza akazi kandi ndagira ngo mbabwire ko hari ibintu bigiye guhinduka nabizeza ko iki ari cyo gihe cy’umuziki wa Gabiro, kuko njyewe reka nkuhe nk’urugero ndamutse ngeze nko muri Guma Guma  ninjye mu hanzi waba warageze muri Tusker Projrct fame waba ubashije kujya no muri Guma Guma “

Gabiro yemeza ko byaba ari bigwi akomeje kugira ku muziki we kuko rwaba ari uruganda rwa kabiri rwenga inzoga bakoranye kuri we abona ko byamufungurira n’indi miryango myinshi ku muziki we.

REMERA  Gaetan – Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *