Future Boys Rwanda yihaye intego yo kugaragara nk’itsinda riyoboye ayandi mu muziki

Itsinda  Future Boys rigizwe n’abasore babiri aribo Dushimiyimana Eric ukoresha amazina nka Erigy Peace muri muzika , ndetse na Dushimiyimana Theoneste ukoresha amazina  nka Nicky The One, aba basore kuri ubu bafite indirimbo yitwa “Bugwate” iri gucurangwa cyane mu ba Djs ku mihanda, mu tubari, mu mahoteri no ku ma radiyo akorera mu ntara y’Uburengerazuba bw’u Rwanda.

Erigy Peace na Nicky The One bagize itsinda rizwi nka Future Boys Rwanda.

Iri tsinda rivuga ko ryatangiye umuziki muri 2015, kuri ubu rikaba rimaze gushyira hanze indirimbo enye zigaruka ku butumwa bw’urukundo, harimo imwe ikoze mu buryo bw’amashusho.

Aba basore baherutse gushyira hanze indirimbo bise “Bugwate” iyo ndirimbo  kuri ubu ikunzwe n’abatari bake harimo amagambo agira ati: “Baby uri uwanjye nanjye ndi uwawe, sinabasha kubaho ntagufite, umutima wanjye wawufashe bugwate nanjye uwawe baby nawufashe bugwate ni wowe gusa”.  

Indirimbo “Bugwate” ya Future BoysRwanda  iri gucurangwa cyane hirya no hino mu Burengerazuba.

Bavuga ko muri iyi ndirimbo ngo hakubiyemo  ubutumwa bwo kugira urukundo rudahemukirana rukwiye kubaho hagati y’abakundana.

Ubusanzwe umuziki wabo bakunze kuwukorera mu ntara y’uburengerazuba bw’u Rwanda,  aho bakora  ibitaramo byabo bwite ndetse bakitabira n’amarushanwa, kugeza ubu bakaba bafite n’ibihembo bitandukanye bagiye batsindira mu marushanwa y’abahanzi agenda ategurwa hirya no hino mu gihugu.

Muri ibyo bihembo harimo: ibikoresho bya muzika ndetse n’amafaranga batifuje gushyira ahagaragara.

Bavuga kandi ko Kuba bakora umuziki batagize akandi kazi bawubangikanyije nawo ko bizatuma bagera ku ntego yabo yo kugaragara nk’itsinda riyoboye ayandi haba mu Rwanda mu karere ndetse no ku rwego mpuzamahanga.

Batangarije celebsmagazine.com kandi ko mu gihe gito baraba bafite umujyanama, ndetse n’irindi tsinda rigari rizaba rishinzwe kureberera inyungu z’umuziki wabo kuko kuri ubu ngo urwego bamaze kugeraho aribo ubwabo bikoranaga.

Barasoza basaba abakunzi babo gukomeza kubaba hafi no kubatera inkunga mu bitekerezo aho ngo ushobora kubabona ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye bakoresha, zirimo: face book, you tube, watsapp na instagram aho hose bakoresha izina Future Boys Rwanda.

 

VUNINGOMA David-Celebsmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *