Fireman yakomoje kuri P-FLA ufungurwa mu mezi 2,ese bazamwugururira muri Tuff Gangs?

Mu gihe habura amezi 2 gusa ngo umurapri P Fla afungurwe,Fireman yirinze kugira icyo atangaza mu kumuha ikaze muri Tuff Gangs. Ese bazamwugururira bongere kuba umwe?

Umuraperi Fireman yaganiriye na Celebzmagazine.com

Ni mu kiganiro celebzmagazine yagiranye n’umuhanzi Fireman tumubaza byinshi byerekeye umwuga we nyuma yo kwihuza nka Tuff Gangs.

Celebz: Fireman ese muri iyi minsi uhugiye mu biki ko tutari kukubona?

Fireman: Ndahari cyane ndi gutegurira abafana ingoma nyinshi zigiye kuza vuba n’ubu tuvugana ndi kuri studio , gusa ubu imbaraga nyinshi ndi kuzishyira muri TUFF GANG

Celebz: Niki gishya mugiye kuzanira abakunzi b’umuziki

Fireman: ubu n’indirimbo igiye kuza mu gihe gito twakoranye n’umuhanzi ukunzwe muri iyi minsi ariwe The Ben ikaba izaba ari umuriro kuko izashimisha uzayumva wese aho muzumva RAP imeze neza

Celebz:  Fireman kuri wowe harabura amezi abiri  mugenzi wanyu akava mu gihome ariwe P-FLA, ese kuri wowe urabona ute kuba yagaruka muri TUFF?

Fireman: Anyway kuri njye ntakibazo mu gihe yaba aje akemera gukurikiza umurongo ngenderwaho ,gusa ntago araza ngo tuvugane reka neguhita mfata umwanzuro  kuko ataraza wenda naza tuzagira umwanya wo kubivugaho.Ibiganiro Jay Polly na Bulldog bakunze gusangiza itangazamakuru nyuma yo kwihuza,bashimangiye ko P Fla yahawe akato n’ubwo yafungurwa ariko nanone ngo imyitwarire ye ni byo bizatuma ashobora kugirirwa ikizere.

Celebz:Fireman hari amashusho y’indirimbo yawe yarari gufatwa ariko atarabashije kugera hanze, ese uwo mushinga waheze he?

Fireman: Yego ayo mashusho yarafashwe ariko ikibazo cyaje kubaho nuko DIRECTOR yaje guhindura imikorere naho yakoreraga akaba gusa ntegereje product.

Celebz:   Fireman urakoze

Fireman:Murakoze

Image result for Umuraperi Fireman

Harabura amezi 2 gusa ngo P FLA afungurwe

Kalisa claude-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *