Finland :Doddy Uwihirwe yashyize hanze igihangano gitanga ikizere ku banyarwanda

Mu rwego rwo kurushaho kwagura inganzo ye, umuhanzi Doddy uwihirwe ukorera umuziki kumugabane w’i Burayi mu gihugu  cya Finland aho atuye mu murwa wa Helsnk yashyize hanze indirimbo nshya yise ”Rwanda”.

Muri iyi ndirimbo ” Rwanda” , Uwihirwe Doddy ashimangira insanganyamatsiko igira iti” URUKUNDO RWOGERE, UBUMWE BURAMBE”

Akarusho gahari ni uko kugeza magingo aya, iyi ndirimbo yasohokanye n’amashusho yayo.

Mu kiganiro na Celebzmagazine.com , Doddy yasobanuye  impamvu iyi ndirimbo yayise ”Rwanda”  yagize ati” mu by’ ukuri impamvu nayise u Rwanda nuko u Rwanda arinjye kandi nanjye nkaba ndi u Rwanda” Yatubwiye ko yagize igitekerezo cyo guhimba iyi ndirimbo bitewe nuko yarebye akabona aho igihugu cyavuye naho kigeze maze asanga ikibanze cyafashije abanyarwanda ari urukundo, gukunda igihugu n’ubumwe.”

Yakomeje agira ati” urebye ibi byose ntibyari kugerwaho tudafitiye urukundo iki gihugu ni nayo mpamvu ngaruka ku rukundo kuko ari ryo pfundo rya byose kuko ntacyo wageraho mu gihe udafite urukundo, ubumwe nabwo iyo ufite rwa rukundo bihita bihuza no kubisigasira kandi nabwo biradusaba kubikunda …. urasanga izingiro rya byose ari urukundo. Dukunde ibyiwacu, dukunde iwacu maze twimakaze ubumwe bwacu nk’abanyarwanda muri bwa budasa bwacu”.

Ku musozo w’ ikiganiro kigufi yagiranye na Celebzmagazine.com , Umuhanzi Doddy Uwihirwe yavuze ko afite ingamba nshya mu muziki nyarwanda no kumenyekanisha umuziki ku rwego mpuzamahanga abicishije mu njyana ya Afro-Fusion akunda gukora.

Uyu muhanzi kandi ashyize iyi ndirimbo hanze nyuma yiyo yaraherutse gushyira hanze yitwa ”Iribagiza”.

Kanda hano urebe vide nziza zishimishije

Gaston Rwaka




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *