Filime Selena Gomez ashoramo akayabo niyo iri kongera ukwiyahura kw’abana bato

Ni kenshi uzasanga Amafilime abana bato bagendera mu bikubiyemo bigana ibikorwa bya bamwe  bakabikunda , hari imibare igaragzwa ko Filime  ya “13 Reason Why”itangwamo ibitekerezo ikanashorwamo akayabo k’amafanga n’umuhanzi w’icyamamare Selena Gomez, niyo yongereye ukwiyahura kw’abana cyane.

Kuva filime ’13 Reasons Why’, ivuga iby’inkuru y’umwana w’umunyeshuri wiyahura, yajya ahagaragara mu mwaka wa 2017, benshi bagiye bahangayikishwa n’ingaruka izagira ku bakiri bato ndetse ubushakashatsi bukaba bigaragaza ko ari nyinshi cyane.


Uyu muhanzi Selena Gomez niwe utangamo ibitekerezo mu ikorwa ry’iyi Filime , Jeffrey Bridge n’itsinda ry’ibitaro by’abana bya Nationwide muri Ohio muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bakoze ubushakashatsi ku kwiyahura kwabaye hagati ya tariki ya 1 Mutarama, 2013 n’iya 31 Ukuboza, 2017, imibare igaragaza ko hapfuye abagera ku 180.655.

Iyi mibare igaragaza ko ku bana bari hagati y’imyaka 10 na 17 kwiyahura kwariyongereye cyane kuva ubwo iyi filime yashyirwaga kuri Netflix muri Werurwe, 2017. Ukwezi kwa Mata ko ubwako kwabonetsemo umubare munini cyane w’abana biyahuye nk’uko ubu bushakashatsi bukomeza kubigaragaza.

Abakoze ubu bushakashatsi bavuga ko guhera igihe iyi filime yagiriye ahagaragara kwiyahura kw’abana bari hagati y’imyaka 10 na 17 kwiyongereyeho 29%. Nubwo muri iyi filime ari umwana w’umukobwa wiyahura ndetse benshi bakaba baribwiraga ko bizatuma ingaruka nyinshi ziba ku bana b’abakobwa, si uko byagenze ahubwo abahungu nibo babaye benshi.

Dr Bridge ahamya ko filime ’13 Reasons Why’ yagize uruhare cyane muri uku kwiyongera kw’abiyahura, dore ko igaragaza neza uburyo uyu mwana w’umukobwa yiyahura, mu buryo burimo ibikabyo bidafite aho bihuriye n’ubuzima nyakuri.

“Ni ibintu bishobora gutera ihungabana uwaba afite uwe wiyahuye cyangwa se n’uwagerageje ubwe kwiyahura, nk’uko bishobora no kubera urugero abandi.” Dr Bridge. Netflix yamaze gushyira ahagaragara season ya 3 y’iyi filime yatangarije AFP ko igiye gukurikirana neza iby’ubu bushakashatsi hanyuma igafata umwanzuro imaze kubyigaho neza.

Related image

David Maira/celebzmagazine

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *