FIFA yafunguye ibiro bya gatatu bishya muri Addis Ababa

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu bice CECAFA iherereyemo n’u Rwanda rurimo, ntabwo bizongera kugorana bajya gukorera inama ku cyicaro cya FIFA mu Busuwisi nkuko byari bisanzwe FIFA yamaze gufungura ibiro bya bugufi mu gihugu cya Ethiopia.

Fifa, mu buryo bwo korohereza ibihugu biherereye mu Burasirazuba bwa Afurika, yafunguye ibi ibiro (Office) kugira ngo byoroshye kandi byihutishe iterambere ry’umupira w’amaguru muri Afurika.

Umuyobozi wa CAF, Ahmad n’umunyamabanga wa Fifa Fatma Samoura bari bitabiriye umuhango wo gufungura ibi biro ku mugaragaro, ibirori U Rwanda rwari ruhagarariwe n’umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino w’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA); Sekamana Jean Damascene ndetse na Uwayezu Regis.

Ibiro bya Addis Ababa bije ari ibya gatatu muri Afurika nyuma y’ibiro biherereye i Dakar muri Senegal ndetse n’ibindi biri i Johannersburg muri Afurika y’Amajyepfo (South Africa) byafunguwe umwaka ushize.

Gianni Infantino , umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA), wafunguye ku mugaragaro ibi biro biri muri Addis Ababa, yavuze ko iyi ari indi ntambwe mu guteza imbere ruhago ku mugabane wa Afurika.

Ati: “Ni ibintu byiza kubera ko, ni indi ntambwe nziza igaragaza icyerekezo FIFA ishaka mu iterambere rya Ruhago. Ibiro dufunguye muri Addis Ababa byerekana ko dushaka kuzamura cyane umupira wo muri Afurika.”

FIFA ikaba ifite intego yo kuzamura umupira w’amaguru ku isi. Aho iteganya akayabo kangana na miliyari 3 z’Amadolari y’Amerika kugeza mu mwaka wa 2022.

FIFA ikaba ifite ibiro byo guteza imbere umupira w’amaguru mu bindi bihugu bitandukanye nka; India, Malaysia, New Zealand, Panama, Paraguay, Senegal, Barbados na United Arab Emirates.

Uwase A Bora Celebzmagazine.com

BANA NATWE TUGUSUSURUTSE UMENYE


TAG


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *