FERWAFA yahaye umugisha umubare w’abakinnyi b’abanyamahanga, yemeza itariki shampiyona y’u Rwanda izatangiriraho

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda yahaye umugisha umubare w’abakinnyi uherutse kwifuzwa n’abanyamuryango, ndetse ihita itangaza itariki shampiyona y’u Rwanda igomba gutangiriraho mu kwezi kwa Ukwakira uyu mwaka.

Ishingiye ku bitekerezo byatanzwe n’Abanyamuryango ba Ferwafa mu nama nyunguranabitekerezo yabaya tariki ya 30 Nyakanga 2021 ndetse n’isesengura ryakozwe ku bijyanye n’umubare w’abanyamuryango bemerewe gukina mu marushanwa ategurwa na Ferwafa, Komite Nyobozi ya Ferwafa yateranye kuri uyu wa mbere tariki ya 2 Kanama 2021 yafashe imyanzuro ikurikira:

Ingingo ya 35 mu mategeko agenga amarushanwa ya FERWAFA yavuguruwe yemeje ko:

-Amakipe yo mu kiciro cya mbere mu bagabo yemerewe gushyira ku rupapuro rw’umukino ‘’Feuille de Match’’ ndetse no mu kibuga abakinnyi b’Abanyamahanga batanu (5) aho kuba batatu (3) nkuko byari bisanzwe.

-Umukinnyi w’umunyamahanga wese winjiye mu Gihugu aturutse hanze yacyo agomba kuba atarengeje imyaka itatu (30) y’amavuko.

-Umukinnyi w’umunyamahanga uturuka hanze y’igihugu kandi akaba arengeje imyaka itatu (30) kugirango yemererwe gukina mu marushanwa ategurwa na FERWAFA agomba kuba yarakiniye ikipe Nkuru y’Igihugu cye nibura mu myaka itatu (3) iheruka.

-Ibijyanye n’imyaka y’abakinnyi b’abanyamahanga byavuzwe haruguru ntibireba abakinnyi basanzwe bakina mu Rwanda cyangwa abazinjira mu Gihugu bakarenza imyaka mirongo itatu (30) baramaze guhabwa ibyangombwa bibemerera gukina amarushanwa ategurwa na FERWAFA.

-Amakipe yo mu kiciro cya mbere mu bagore yemerewe gukinisha abanyamahanga batatu (3).

-Amakipe yo mu Kiciro cya kabiri mu bagabo yemerewe gukinisha abanyamahanga batatu (3).

-Amakipe yo mu kiciro cya kabiri mu bagore ntabwo yemerewe gukinisha abanyamahanga.

-Komite Nyobozi ya FERWAFA yanzuye kandi ko Shampiyona y’Ikiciro cya mbere ‘’Primus National League 2021-2022’’ izatangira tariki ya 16 Ukwakira 2021. Imyanzuro ijyanye n’igihe ibindi byiciro by’amarushanwa ategurwa na FERWAFA bizatangirira izafatwa mu minsi iri imbere.

Ikipe ya APR Fc niyo yegukanye igikombe umwaka 2020-2021

REBA HANO VIDEO Y’IKIGANIRO TWAGIRANYE NA BARAFINDA

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *