FERWAFA: Nyuma yuko hatabonetse uyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda,hari ushobora guhita ariyobora

Mu mpera z’umwaka ushize niho habaye amatora ya FERWAFA ariko haza kuba ikintu gitunguranye umwe mu biyamamazaga azagukuramo kandidatire,hasigaye mo umwe ntiyuzuza amajwi yagenwe nkuko amategeko abiteganya,comite yari isanzwe iyobora ihagarariwe na Nzamwita Vincent Degaule niyo igikomeje kuyobora mu minsi itarenga 90,ubu uri guhabwa amahirwe ko ashobora kuyobora FERWAFA ni Brigadien General SEKAMANA Jean D’amascene. 

 Image result for sekamana jean damascene

Brigadien General SEKAMANA Jean D’amascene arahabwa amahirwe yo kuyobora FERWAFA

Brigadien General SEKAMANA Jean D’amascene yari umusirikare ukomeye,uyu akaba atakiri mu kazi,  kuko ubu ari mu kiruhuko.

Brig. Gen. Jean Damascène Sekamana w’imyaka 60 y’amavuko wari umwe mu basirikare bakuru mu Ngabo z’u Rwanda arahabwa amahirwe menshi ku kuba yayobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA agasimbura NZAMWITA Vincent Degaulle.

Impamvu Brigadien General SEKAMANA Jean D’amascene arimo guhabwa amahirwe nuko mu bantu bayoboye FERWAFA byagiye bigaragara ko abasirikare aribo bayoboye neza iri shyirahamwe ndetse umupira w’amaguru ugatera imbere urugero twavuka Lt General Caesar Kayizari.

Brigadien general sekamana Jean d’amasncene  ntabwo amenyerewe cyane mu mupira w’amaguru ariko arawukunda kandi awukurikiranira hafi dore ko yigeze kuba umuyobozi w’ikipe ya Kiyovu Sport.

Biramutse bibaye impamo Brigadien general sekamana Jean d’amasncene akayobora FERWAFA ashobora gukura mu rwobo iri shyirahamwe risa nkaho ryabuze umuyobozi,ndetse n’umupira w’amaguru mu Rwanda ukaba waradindiye.

From Radio one

Mbitezimana Isaac-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *