Félix Tshisekedi ugiye kuyobora Congo ni muntu ki?

Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu rishyira kuwa kane tariki 10/01/2019, akanama gashinzwe amatora (CENI) muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo kemeje ko Félix Tshisekedi ari we umaze gutorerwa kuyobora iki gihugu.

Image result for Félix Tshisekedi 2019

Félix Tshisekedi, Perezida mushya wa RDC.

Félix Tshisekedi w’imyaka 56 yatowe n’amajwi 7,051,013 bingana na 38,57%, mu gihe Matin Fayulu yaje ku mwanya wa kabiri n’amajwi 6,366,732 bihwanye na 34,83%, naho Emmanuel Ramazani Shadary, agira amajwi 4,357,359 angana na 23,84%.

Nyuma yo gutangaza ibyavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika yabaye tariki 30/12/2018, benshi mu Banye-Congo bishimye instinzi ya Felix Tshisekedi.

Ni ku nshuro ya mbere kuva iki gihugu cyabona ubwigenge, kigize ihererekanya ry’ubutegetsi ribaye mu mahoro, kuko abandi bose bayoboye Congo bagiye bavaho mu mvururu za politike ziganjemo ihirikwa ry’ubutegetsi cyangwa se kwicwa.

Muri bo barimo na Laurent-Désiré Kabila wishiwe mu 2001 n’abamurindaga, ahita asimburwa n’umuhungu we Joseph Kabila Kabange, perezida wa RDC ucyuye igihe.

Félix Tshisekedi ni muntu ki?

Félix Antoine Tshisekedi Tshilomb, yavutse i Kinshasa ku itariki 13 Kamena 1963.Ni umuhungu wa Marthe na Étienne Tshisekedi, umugabo warwanyije ingoma zose kuva Congo yabona ubwigenge kugeza apfuye mu 2017, akaba yarayoboraga ishyaka rye riharanira demokarasi n’iterambere ry’abaturage, ishyaka yanasigiye umuhungu we ubu wamazibaye perezida wa Congo.

Félix yakuriye mu murwa mukuru Kinshasa, icyo gihe witwaga (Leopard ville).Yarabayeho neza nk’umwana wakuriye mu murwa mukuru. Se, yashyinze ishyaka riharanira demokarasi n’iterambere ry’abaturage (UDPS) mu myaka y’1980, ryarwanyaga Mobutu.

Félix yize amashuri ye mu gihugu cy’Ububiligi.

Mu 1985, Mobutu yategetse ko umuryango wa Tshisekedi uva muri  Kasaï, icyo gihe Felix yakomeje kuba mu Bubiligi (Brussels) aho yakoraga akazi k’ijoro anakorera ishyaka ryashinzwe na se.

Mu 2008, Felix yagizwe Umunyamabanga w’ishyaka UDPS ushinzwe ububanyi n’amahanga.

Mu Ugushyingo  2011, yabonye umwanya mu Nteko ishinga amategeko, nk’uhagarariye  umujyi wa Mbuji Mayi wo muri Kasai y’Uburasirazuba, arabyanga avuga ko atakemera uyu mwanya kuko yemezaga ko habayeho kwiba amajwi.

Muri 2013, yahawe umwanya wo kuvugira akanama gashinzwe amatora muri Congo (CENI) arabyanga, icyo gihe yavuze ko atakemera kuko ingingo ya 17 ishyiraho aka kanama ivuga ko umuntu uri mu bashinze ishyaka atemerewe kukajyamo.

Mu Ukwakira 2016, Tshisekedi yagizwe uwungirije umunyamabanga mukuru mu ishyaka UDPS.

Ku itariki 31 Werurwe 2018, yatorewe kuyobora ishyaka UPDS nyuma y’urupfu rwa se rwabaye kuwa 1 Gashyantare 2017. Kuri iyi tariki kandi Tshisekedi yatoranyijwe n’ishyaka rye nk’umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika.

Tariki 9 Mutarama 2019,  Tshisekedi yamaze gutorerwa kuba Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo asimbuye Joseph Kabila Kabange, Akazatangira imirimo mishya kuwa 25  Mutarama 2019.

 

BANA NATWE TUGUSUSURUTSE UMENYE




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *