Fatima Timbo ufite ubugufi bukabije ni umunyamideli winjiza umusfahara utubutse mu Bwongereza

Fatima Timbo ufite imyaka 22 y’amavuko ni umunyamideri  ufite ubugufi bukabije mu gihugu cy’u Bwongereza ariko wabibyaje umusaruro.

Fatima avuga ko akiga mu mashuri yisumbuye ari bwo yatangiye ibyo kumurika imideri muri 2017,ngo icyo gihe nibwo kwigirira ikizere byazamutse ndetse anakira ko afite ubufugu bukabije.

Bwa mbere abona ko atandukaye n’abandi,ngo ni igihe yigaga mu mashuri abanza,ngo yabonaga ari mugufi cyane ugerereanyije n’abandi biganaga,Fatima avuga ko yagaragaraga nk’umwana w’imyaka ibiri mu bana bafite imyaka itanu.

Ati”igihe nari mfite imyaka hagati y’7 n’ 8,nibwo byari bingoye kubona ko ndi mugufi kurenza abandi,nabwo nari mfite ubushobozi bwo kugira icyo nkora nk’abandi. Nyuma y’ibyo sinigeze nemera ko ibiterekerezo by’abantu cyangwa ikindi cyose cyakorwa nabo gituma ntagira kugira icyo nkora ku buzima bwanjye,imbogamizi izarizo zose zaza mu nzira yanjye,ngerageza gukora ibishoboka byose nkazitsinda.’

Se wa Fatima avuga ko uko umuntu yaba ameze kose,haba hari imbogamizi aba agomba guhura nazo.Ati“iteka haba hari imbogamizi umuntu aba agomba guhra nazo,urugero mu gukura kwa Fatima ahantu hose yajyaga,abantu baramwitegerezaga cyane,ariko ubu agaragaza kwiyizera.Yahuye n’ibyamugoraga igihe kinini,izo mbogamizi zari zihari kuri twese si Fatima wenyine zagoraga,ariko twagerageje kumushyigikira mu buryo bwose bushoboka.”

Fatima avuga ko umuryango we wamufashuje cyane mu rugendo rw’ubuzima bwe.Ati“Mfite umuryango mwiza, kubera ko baranshyigikiye mu rugendo rwanjye, banyerekaga ko ndi uwo gukundwa.”

Fatima ugiye gusoza amasomo ajyanye n’ubukngu muri kamunuza,avuga ko nta kintu gishobo kumuhagarika mu gihe ashaka gukora ibyo yagombaga gukora

Akazuba Cynthia-Celebzmagazine.com 

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *