Fancy Fingers wo muri Saout Sol yambitse impeta umukunzi we w’umurundikaza- AMAFOTO

Polycarp Otieno, umwe mu bagize itsinda ry’abaririmbyi rya Saout Sol, yambikanye impeta n’umukunzi we, Amanda imbere y’imiryango yabo.

Polycarp Otieno azwi ku izina rya Fancy Fingers  muri Saou Sol, akaba yambitse impeta Amanda na we uzwi cyane ku izina rya Lady Mandy. Ibi birori byabereye mu mujyi w’i Bujumbura mu Burundi, kuko niho Amanda akomoka, akaba ari umunyamideli ukorana n’abashoramari ndetse n’abahanzi bo muri Kenya.

Aba bombi, ngo bambikanye impeta imbere y’imiryango yabo, nyuma y’imyaka itanu bari bamaze bakundana. Ikinyamakuru Kawaha, gitangaza ko urukundo rwabo rwamenyekanye umwaka ushize, ubwo urukundo rwabo barugaragarizaga inshuti zabo, ndetse bakanazimenyesha ko bari mu nziza zo kuzabana akaramata.

Ibi birori byabo, ngo byagaragayemo abasore bose bagize itsinda Saout Sol n’umujyanama wabo, Marek, Ambasaderi wa Kenya mu Burundi,…

Nubwo ba nyiri ubwite batatangaza amatariki bazakoreraho ubukwe mu idini, amakuru avuga ko ari mu Ugushyingo uyu mwaka.

Saout Sol ni itsinda ryo muri Kenya ry’abasore bane b’abanyempano, baririmba bakanacuranga aribo Delvin Mudigi, Bien-Aimé Baraza , Polycarp Otieno, Willis Austin Chimano. Aba basore bazwi cyane mu Rwanda ku ndirimbo ‘NEREA’, bavugamo ubutwari bwa Perezida Kagame.

Bigwi Janvier/ Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *