EUROPA LEAGUE: Menya abakinnyi 11 ba Man Utd bashobora kwifashishwa ku mukino wa nyuma na Villarreal batarimo Kapiteni wayo

Muri iri ijoro ry’uyu munsi tariki 26 Gicurasi 2021, nibwo hagomba kumenyekana hagati y’ikipe ya Manchester United yageze ku mukino wa nyuma wa Europa League n’ikipe ya Villarreal yo muri Espagne, ugomba kwegukana igikombe, umukino ukaza kubera mu mujyi wa Gdansk, mu gihugu cya Poland.

Ni ikipe ya Manchester United igiye guhatanira igikombe ariko ikaba idafite abakinnyi bakomeye barimo na Kapiteni wabo Maguire ugifite imvune imaze igihe yagiriye mu mikino ya Shampiyona y’Ubwongereza ndetse na Martial wagize imvune ikomeye akaza kutagaragara mu mikino yo kwishyura muri Shampiyona.

Ni igikombe kurundi ruhande umutoza Ole Gunnar Solskjaer agiye guhatanira ahabwa amahirwe yo kucyegukana kubera ukuntu yabashije kugaragaza ko igihe cyose ikipe ye ishobora gutungurana bitewe n’abasore yifashisha barimo Rashford na Greenwood uhagaze neza. Akaba aribwo bwa mbere ageze ku mukino wanyuma wa Europa League ari nk’umutoza mukuru nyuma y’imyaka itatu iherutse umutoza Jose Mourinho wahageze akacyegukana.

Ariko, Uyu mutoza agomba kwitonda kuko n’ikipe ya Unai Emery itoroshye kuko yabashije kugera ku mukino wa nyuma ibashije guhangamura amakipe akomeye arimo na Arsenal ndetse uyu mutoza wa Villarreal akaba azi neza ikipe ya Manchester United ubwo yatozaga Arsenal mu gihugu cy’Ubwongereza.

Mu bakinnyi batabasha gukina uyu mukino kuri uyu nkuko bitangazwa na The Evening Standard utangaza ko Maguire nubwo ari mu babashije kugendana n’ikipe ariko ashidikanwaho cyane nyuma yo kugira imvune ku kuguru kwe mu mukino bahuraga na Aston Villa.

Byari biteganijwe ko uyu mwongereza Maguire yari bube yamaze gukira ku mukino na Villarreal ariko yaje gutungurana ari mu batabashije gukorana imyitozo n’abagenzi be mu ijoro ryakeye.

Ibi bivuze ko Axel Tuanzebe cyangwa Eric Bailly muribo aribo bakwiriye gufatanya na Victor Lindelof mu mutima w’ubwugarizi, hamwe na Aaron Wan-Bissaka na Luke Shaw kurundi ruhande.

Mu izamu, David de Gea niwe uhabwa amahirwe menshi yo kubanzamo wagize uruhare runini nyuma yo kugera ya United geze ku mukino ya Europa League vuba aha.

Hagati, Fred na McTominay bagomba gufatikanya nubwo McTomminay ari mubashidikanywaho gato, Bruno Fernandes, Edinson Cavani, Paul Pogba, na Mason Greenwood bakagira inshingano z’imbere mu gushaka ibitego.

Pogba afite imbere gato ya Marcus Rashford usa nkaho yatakaje ikibatsi kandi ashobora guhatirwa gutura ahantu ku ntebe.

Abana bakiri bato Amad Diallo na Anthony Elanga, babashije gukina ndetse bakanagira uruhare mu bitego kumunsi wanyuma wa shampiyona bakina neza bashobora gukina uyu mukino basimbuye bitewe nuko uyu mukino uzaya wagenze.

Uyu mukino uraza gutangira saa Tatu z’umugoroba ku masaha y’i Kigali mu Rwanda kuri Stade Gdansk isanzwe yakira abafana bangana 43,615 ariko kubera icyorezo cya COVID19 cyugarije Isi hakaba hateganyijwemo bake.

Abakinnyi bashobora kubanza ku mukino wanyuma (4-2-3-1): De Gea, Wan-Bissaka, Tuanzebe, Lindelof, Shaw; McTominay, Fred; Greenwood, Fernandes, Pogba; Cavani

Ikipe ya Manchetser United ya Europa League yerekeje mu gihugu cya Poland:

Abazamu: David De Gea, Dean Henderson, Lee Grant, Umwepiskopi Nathan Soma birambuye

Ba myugariro: Eric Bailly, Victor Lindelof, Harry Maguire, Luke Shaw, Alex Telles, Axel Tuanzebe, Aaron Wan-Bissaka, Brandon Williams

Abakinnyi bo hagati: Amad, Bruno Fernandes, Fred, Daniel James, Juan Mata, Nemanja Matic, Scott McTominay, Paul Pogba, Donny van de Beek

Imbere: Edinson Cavani, Anthony Elanga, Mason Greenwood, Marcus Rashford, Shola Shoretire Soma birambuye

Stade Gdansk iherereye mu mujyi wa Poland niyo yakira umukino wa nyuma ya Europa League n’abafana bake

Marcos Rashford ari mu bakinnyi bashobora kubanza ku ntebe y’Abasimbura Twitter: Manchester united

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *