EURO2020: Yari yapfuye, Turamuzura! Umuganga w’ikipe ya Danemark avuga kuri Eriksen warubuze ubuzima mu kibuga

Kapiteni w’ikipe ya Danemark, Christian Eriksen kuri uyu wa Gatandatu yaguye mu kibuga ubwo yakinaga n’ikipe ya Finland mu mikino ya EURO, maze ahita ahabwa ubutabazi bw’ibanze n’abaganga icyo gihe umukino ugahita uhagarikwa hafi isaha imwe n’igice.

Ababibonye icyo gihe bahise bagwa mu kantu bitewe n’ukuntu Eriksen yaguye, biyumvisha ko ashobora kuba ahise abura ubuzima, ariko niko byari bimeze nkuko byahamijwe na Muganga w’Ikipe y’Igihugu ya Danemark Morten Boesen wavuze ko bamuzuye kuko yari yamaze gupfa.

Muri icyo gihe umukinnyi ukina hagati akaba na Kapiteni wa Danemark byavuzwe ko yafashwe n’indwara y’umutima ku munota wa 42’ gusa w’umukino kugeza ubwo yabuze ubwenge agahita yikubita hasi.

Kugira ngo avurwe byafashe iminota igera mu 10 akitabwaho mu kibuga abakinnyi bose bakoze uruziga bamukingiye bamwe barimo barira kuko babonaga yamaze gupfa.

Umukinnyi mugenzi we Jonas nyuma yo kubona ibyabaye yatangiye kurira

Muri Stade ya Parken i Copenhagen aho umukino waberaga abafana baje kubona asohowe akikijwe n’abakinnyi bafashe igitambaro gusa bababwira ko umukinnyi agihumeka agiye kwitabwaho neza mu bitaro.

Umuganga agira icyo atangaza kuri Eriksen yagize ati:“Ni iki ngomba kuvuga? Yari yagiye. Ni uko twongeye gutuma umutima we utera kuko wari wahagaze. Twamugaruye mu buzima nyuma yo gukora ibituma umutima we wongera gutera bisanzwe.”

Boesen yavuze ko ubusanzwe atari umuganga uvura indwara z’umutima ashimangira ko inzobere muri byo ari zo zizatanga amakuru mu buryo burambuye.

Eriksen nyuma yo kugwa akazahura mu kibuga abantu benshi barimo abakinnyi bakinanye mu makipe atandukanye ndetse n’amwe mu kipe akomeye ku Isi yagiye amusabira ku masengesho menshi kugira Imana imukize.

Nubwo byaje kugenda gutyo UEFA isanzwe ariyo itegura imikino ya EURO yavuze ko Christian Eriksen ameze neza ndetse ko akomeza kwitabwaho n’abaganga uko bikwiye, muri icyo gihe iryo shyirahamwe ryaje gutangaza ko n’umukino wari wahagaze uza gukomeza. Niko byaje kugenda umukino urangira Danemark itsinzwe na Finland igitego 1-0 cyatsinzwe na Joel Pohjanpalo ku munota wa 59.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Denmark rivuga ko ari bukomeze kuba ari mu bitaro kugira ngo akorerwe ibizamini bitandukanye.

REBA HANO VIDEO TWAGUHITIYEMO ZAGUSUSURUTSA

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *