EURO2020: Benzema yongeye guhamagarwa mu ikipe y’Ubufaransa nyuma y’imyaka itandatu

Umukinnyi wa Real Madrid Karim Benzema yongeye kugirirwa icyizere ahamagarwa mu ikipe y’Ubufaransa nyuma y’imyaka itari mike atagaragara mu ikipe y’igihugu.

Karim Benzema yashyizwe mu bakinnyi 26 b’Ubufaransa mu marushanwa azabera mu mpeshyi ya Euro 2020, aho uyu mukinnyi wa Real Madrid yongeye guhamagarwa na Didier Deschamps mu ikipe y’igihugu ku nshuro ya mbere mu myaka itandatu.

Benzema yari umuntu ukomeye mu ikipe y’u Bufaransa kuva yatangira kuyikinira mu 2007, ariko uyu mukinnyi yanze gahunda y’ikipe y’igihugu kubera ibyamvuzweho ko yaba yaragize uruhare gushyira hanze bimwe mu bikorwa by’urukozasoni bya Mathieu Valbuena umukinnyi w’u Bufaransa.

Ariko nyuma yibyabaye, ariko ubu yongeye guhura na Kylian Mbappe, Antoine Griezmann mu ikipe y’Ubufaransa mu gihe aribo baherutse kwegukana igikombe cy’Isi (Les Bleus) nkuko bayita ishaka kwegukana n’igikombe cya Euro 2020 giteganyijwe gutangira muri iyi mpeshyi. EURO2020 yari kuba umwaka washize 2020 yimuwe kubera icyorezo cya Coronavirus uyu mwaka 2021.

Abakinnyi 26 bahamagawe n’umutoza mukuru w’ikipe y’Ubufaransa Didier Deschamps ni:

Abanyezamu: Hugo Lloris, Steve Mandanda, Mike Maignan

Ba Myugariro: Leo Dubois, Benjamin Pavard, Kurt Zouma,Jules Koundé, Raphael Varane, Clement Lenglet, Prisnel Kimpembe, Lucas Digne, Lucas Hernandez

Abakinnyi bo hagati: N’Golo Kante, Paul Pogba, Adrien Rabiot, Corentin Tolisso, Moussa Sissoko

Ba Rutahizamu: Karim Benzema, Olivier Giroud, Kylian Mbappe, Marcus Thuram, Kingsley Coman, Wissam Ben Yedder, Antoine Griezmann, Thomas Lemar, Ousmane Dembele

Karim Benzema yongeye guhamagarwa mu ikipe y’Ubufaransa nyuma y’imyaka itandatu atayigaragaramo

REBA HANO VIDEO TWAGUHITIYEMO YAGUSUSURUTSA

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *