Ese waba uzi ko Urban Boys yatagiye yitwa New Boys igizwe n’abahanzi 5?

Muri iyi minsi twogeye gufata umwanya ngo tumenye neza Itsinda rya Urban Boys ryatangiye mu 2007 ritangirira mu karere ka Huye mu Ntaray’Amajyepfo. Mbere y’u ko iryo tsinda ritangira kwitwa Urban Boys ryitwaga “New Boys” ariko Humble Jizzo muri 2008 azana igitekerezo ko baryita Urban Boys barabyemeza.

Image result for Abahanzi bagize Urban Boys

Batangiza itsinda bari batanu babiri bavamo hasigara mo Niyibikora Safi wahoze yiyita Safi Lee nyuma aza kwiyita Madiba, Manzi James uzwi nka Humble Jizzo na Nshimiyimana Muhammed uzwi nka Nizzo Kaboss.

Ugukorera umuziki wabo mu karere ka Huye ahanini byaterwaga n’uko uzwi nka Humble Jizzo yigaga muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, Nizzo yiga mu ishuri rya SEFOTEK naho Safi we yigaga mu ishuri ryisumbuye ry aGitwe.

Abandi mbere bari mu bagize iryo tsinda ni uwiyitaga Rino G na Skotty.
Indirimbo Urban Boys yakoze bakiri batanu ni iyitwa “Ikicaro” nyuma y’uko babiri bari bamaze kuvamo, batatu basigaye bahereye kundirimbo yitwa “Sindiindyarya” irakundwa.

Urban Boys yajekuzagukorerai Kigali
Mu rwego rwo kwagura umuziki wabo, muri 2009 Urban Boys yaje gukorera umuziki wayo muri Kigali. Ntabwo byari biboroheye kuko bari  abahanzi bakomeye i Huye ariko bagomba kwerekana ko bashoboye umuziki no mu mujyiwa Kigali gusa buhorobuhoro baje kubigeraho bagenze i Kigali.

Bakomeza umuziki wabo, bakoze indirimbo nyinshi zirakundwa bakora Alubumu zitandukanye zirimo iyitwa “Kelele”. Iritsinda kandi ryakomeje gukora cyane mu 2016 ryegukana igihembo cya Primus Guma Guma Super Star dore ko inzu yatunganyaga umuziki yitwaga Super Level yarishyigikiraga mu buhanzi bwaryo bigatuma iryo tsinda rikorana umuhate.

Image result for Abahanzi bagize Urban Boys

Safi uzwi nka Madiba wigeze gukundana na Knowless ndetse na Umutesi Parfine bakaza gutandukana, kuya 1 Ukwakira 2017 yakoye anakwa Niyonizera Judith bemeranyije kubana nk’umugore n’umugabo.

Muri iyi minsi biravugwa ko aba bombi batembereye hanze mu rwego rwo kwishimira urukundor wabo. Bivugwa kandi ko bateganya kuzajya kuba muri Canada aho Niyonizera asanzwe aba.

Humble Jizzo we muri iyi minsi n’umukunzi we Amy Blauman ukomoka muri Leta z’unze ubumwe z’Amerika baritegura kubyara gusa bivugwa ko bazajya kubyarira uwo mwana muri Leta z’unze ubumwe z’Amerika i Washington DC.

Mutabazi Fiston-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *