Ese Umuryango CEPGL wageze ku ntego wari wihaye ugishingwa?

Hashize imyaka myinshi Abarundi, Abanyekongo ndetse n’ Abanyarwanda barabanaga neza nk’ abavandimwe icyo gihe abantu bavugaga ururimi rw’ ikinyarwanda bitwaga ko bakomoka mu Ntara za Kivu bitewe n’ uko abahatuye bari barakolonijwe n’ Ababiligi.

Ni muri urwo rwego Abarundi,Abanyekongo(Abazayirwa) n’ Abanyarwanda bahisemo gushinga Umuryango w’ Ubukungu w’ Ibihugu b’ Ibiyaga Bigali(CEPGL) ku ya 20 Nzeri 1976 ku Gisenyi.

Gukomeza ubushuti ni ubuvandimwe niyo ntego yari igamijwe mu gushinga CEPGL usibye ko uko imyaka yagendaga umugambi wakomeje kuyoyoka ku bw’ impamvu zitandukanye zirimo kureba inyungu bwite z’ abantu bari ku butegetsi aho kugira ngo inyungu za rubanda zihabwe agaciro.

Uyu muryango ushingwa na none wari ufite intego zo kurinda umutekano w’ ibihugu n’ abaturage babyo ariko ukanarushaho guteza imbere ubuhahirane n’ urujya n’ uruza rw’ abantu n’ ibintu byabo.

Mu masezerano yashyizweho umukono uwo munsi kandi harimo guteza imbere isano y’ ubushuti, amahoro yahuzaga ibihugu byose uko ari bitatu, nk’ uko byari byashimangiwe n’ abaperezida  J. Habyarimana, M. Michombero ndetse na Mobutu Sese Seko.

N’ ubwo icyo gitekerezo cyari cyiza ariko ntibyatinze kugaragara ko muri ibi bihugu harimo ibibazo bya politiki bikomeye byari byihishe nyuma y’ ubushake abaperezida J. Habyarimana, M. Michombero ndetse na Mobutu Sese Seko.

Politiki ishingiye ku macakubiri yatumye ibyifuzo CEPGL yari ifite ishingwa biyoyoka ahubwo ivanguramoko rihabwa intebe duhereye muri Congo-Kinshasa aho abantu bose bakomoka muri Kivu bitwaga ko ari abanyarwanda cyangwa se abarundi bigatuma bahora bafite urwikekwe.

Ntibyatinze kuko muri 1993, mu Burundi habaye ubwicanyi bukomeye nyuma y’ urupfu rwa Perezida Melchior Ndadaye aho abarundi basubiranyemo intambara iba ishingiye ku bwoko.

Icyo muri 1993, Abahutu batiyumvishaga akarengane bari gukorerwa na Leta bitaga y’ Abatutsi mu Ntara y’ Amajyepfo mu Ntara ya Bururi , Komini Rutovu bahise bahungira mu Mujyi wa Uvira batangira kwisuganya bagana iy’ ishyamba.

Uhereye ibumoso Mobutu Sese SEKO, Lt.Gen M.Micombero , Maj.Gen J. Habyarimana

Muri 1994 ku itariki ya 6 Mata nabwo Juvénal Habyarimana nawe yahise apfa indege ye ihanuwe mu gihe igihe igihugu cyari mu ntambara ikomeye ya FPR/Inkotanyi.

Icyo gihe urupfu rwa Habyarimana rwahise ruba imbarutso ya jenoside yakorewe Abatutsi ihitana abasaga miliyoni bazira uko baremwe.

Si ibyo gusa, kuko no mu mwaka wa 1996 ndetse na 1997 muri Congo-Kinshasa habaye intambara benshi bita iya « Banyamulenge » (1996-1997) nayo yatumye urwikekwe rwiyongera mu baturage b’ iki gihugu kuko umuntu wese uvuga ikinyarwanda yatangiye gufa.twa nk’ umwanzi.

Gaston Rwaka/Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *