Ese Rayon Sports irazira Covid-19 , ubukene cyangwa ubuyobozi bubi?

Bamwe mu bayobora amatsinda y’ abafana(Fan’s clubs) b’ ikipe ya Rayon Sports  bemeza ko iyi kipe ikomeje guhura n’ ikibazo cy’ ubuyobozi bubi hari n’ abandi bemeza ko ibibazo by’ ingutu bishingiye ku bukungu cyangwa se umutungo ariko byose bifitanye isano n’ ibi bihe bikomeye U Rwanda ndetse n’ Isi byugarijwe n’ icyorezo COVID-19.

Zimwe mu ngingo bashimangiraho ni uko ngo amafaranga yafashaga ikipe ya Rayon Sports mu mikorere yayo ya buri munsi yatangwaga n’ abafana bayo basanzwe bikorera imirimo iciritse kandi benshi muri bo bahagaritse utuzi twabo bitewe na gahunda yo kuguma mu rugo byahise bigira ingaruka ku buzima bw’ ikipe.

Ibyo bikimara kuba, ubuyobozi bw’ ikipe bwananiwe guhemba abakinnyi imishahara isanzwe ndetse bamwe mu bari bafitiwe ibirarane amaso yaheze mu kirere.

Abayobozi  batandukanye b’ amatsinda y’ abafana ba Rayon Sports basanga kuba iyi kipe yahuye n’ ibi bibazo bitoroshye nta gitangaza kirimo kuko bibisangiye n’ abaturage benshi batuye igihugu cy’ U Rwanda.

Ibarurishamibare rigaragaza ko 99% y’ umutungo wa Rayon Sports uturuka mu mifuka y’ abafana bayo kandi basanzwe bakora imirimo iciritse ariko bakitanga bivuye inyuma.

Isesengura ryimbitse rya Celebsmagazine rigaragaza ko nta gitangaza kirimo kuba ubyobozi bwa Rayon Sports bwagurisha bamwe bakinnyi ifite kugira ngo ishobora gukemura ibibazo by’ abandi ariko ikibazo ni uko ubu buyobozi butemera ko ubukene bwatumye butangira bamwe mu bakinnyi bakomeye nka Mugisha Gilbert ndetse na Bizimana Yannick.

Kugeza ubu ikipe ya Rayon Sports ikomeje gutakaza abakinnyi umunsi ku wundi, barimo Iradukunda Eric Radu na Eric Rutanga berekeje muri Police Fc, Kimenyi Yves na Irambona Eric berekeje muri Kiyovu Sports, ndetse na Mugheni Fabrice wasezeye ariko akaba ataravuga aho yerekeje.

Ku ruhande rumwe,Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwahakanye bwivuye inyuma ko butagurishije Bimana Yannick ku mafaranga y’  U Rwanda miliyoni 20 ariko ku rundi ruhande na APR F.C nayo ivuga ko nta masezerano yagiranye na Rayon mu igurwa rya Yannick.

Gusa uko bimeze kose, bamwe mu bakunzi ba Rayon Sports barasaba ko Perezida w’ iyi kipe ari we Sadate n’ abagenzi be bakwegura mu maguru mashya ariko abandi bakavuga amakosa atamuturutseho ahubwo bagasaba ko aho kwica Gitera bakwica ikibimutera.

Gaston Rwaka




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *