Ese Koko umushinga wo guhuza ikipe ya Kiyovu Sports na As Kigali uzakunda? Umva icyo amakipe abivugaho

Ni nyuma y’inkuru zagiye  zivugwako ikipe ya Kiyovu Sports ishobora  guhuza imbaraga na As Kigali bikaba ikipe imwe gusa, ariko aya makipe yombi arabihakana yivuye inyuma ngo ntabyo bazi.

Image result for kiyovu sports

Uyu Umushinga wo guhuza izi kipe ntuzakunda kandi ngo bivugwa na bamwe mu bafana  bitewe n’uko izi kipe  zikoresha amafaranga y’Umujyi wa Kigali, ngo bikaba byakorohereza umujyi wa  Kigali kuby’amafanga bashora kuri aya makipe.

Amakuru atangwa na Perezida wa Kiyovu Sports, Kayumba Jean Pierre avuga ko atari ubwa mbere bumvise ayo magambo yo kwihuza hagati ya Kiyovu na As Kigali.

Ati “Icyo kintu natwe tubyumva mu binyamakuru, keretse abo bantu babivuga ari bo mubajije twe ntabyo tuzi.”

Gusa  akomeza avugako ngo nimba byaba bizaba ukuri nubwo atarakumenya , ngo aya makipe yihuje  byaba byiza.

Yagize  ati “Havaho gutatanya ingufu, haba iz’abantu n’ingufu z’umutungo, zihurijwe hamwe zabyara ikintu gifatika.”

Ikipe ya Kiyovu Sports ikoresha amafaranga ihabwa n’Akarere ka Nyarugenge n’inkunga y’abafana.nibura ihabwa Miliyoni 40rwf ku mwaka, aho miliyoni 30frw izihabwa n’akarere ka Nyarugenge izindi 10 Frw zigatangwa na FERWAFA ku mikino baba barakinnye.

Ku ruhande rwa As Kigali ku makuru yo kwihuza na Kiyovu Sports, bemezako nabo batabizi.

Umunyamabanga Mukuru wa As Kigali, Komezusenge Danny , avuga ko guhuza ikipe ye na Kiyovu Sports byaterwa n’impamvu biramutse bibaye, ariko ngo ntibyaba bitewe n’uko imwe iterwa inkunga n’Akarere ka Nyarugenge indi igaterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali.

Ati ”Twebwe turabyumva gutyo mu itangazamakuru ariko ntabwo tuzi aho bituruka n’impamvu yabyo ariko ntabwo byaba ari igitangaza si bwo bwambere amakipe yaba yihuje nta n’ikibi cyaba kirimo ariko ibyo turimo twumva bya As Kigali na Kiyovu byo ni ibihuba nta muyobozi wari bwabivuge, haba ku ruhande rwa As Kigali na Kiyovu nta we ndumva. Ni ibihuha biri aho ntazi aho bishingiye.”

Nyuma y’umunsi wa 28 wa Shampiyona, izi kipe zombie zirakurikirana ku rutonde rw’agateganyo. Kiyovu Sports ni iya gatanu ifite amanota 42, yatsinze imikino 12, inganya imikino itandatu itsindwa 10.

As Kigali irayikurikira ku mwanya wa gatandatu n’amanota 38, yatsinze imikino 9 inganya 11 itsindwa 8.

David Maira/celebzmagazine

 

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *